Ku gica munsi cy’uyu wa gatandatu, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, FDU Inkingi, Madamu Ingabire Victoire, ni bwo yari asesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu mujyi wa Kigali, akaba azanywe ahanini no kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ya 2010 mu Rwanda aho azaba ahagarariye ishyaka rye.

Madamu Ingabire Victoire usanzwe aba mu Burayi, aje kwitegurira mu Rwanda amatora y’Umukuru w`igihugu azaba mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka. Nkuko yabitangarije abanyamakuru akigera mu Rwanda, yavuze ko yishimiye abaje kumwakira, haba ari i Kanombe ndetse n’i Nairobi yanyuze mbere yo kuza mu Rwanda.

Mu ntego azanye, nkuko yabitangarije abanyamakuru, yavuze ko harimo; kurwanya ubukene, kurwanya ubwoba buri mu banyarwanda, gukuraho ingoyi ya Gacaca n’akarengane. Ingabire Victoire kandi aje kwandikisha ishyaka rye rya FDU Inkingi risanzwe ritari mu mashyaka yemerewe gukorera mu Rwanda.

Aho ku kibuga cy’indege kandi yakiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri, bari barangajwe imbere n’Umuyobozi waryo, Me Ntaganda Bernard.

Akiva ku kibuga cy’indege, Ingabire Victoire yahise yerekeza ku Rwibutso rw’abazize Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994, ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

image
Aha Ingabira arakirizwa impano

image
Ingabire Victoire ari kuganira
n’abanyamakuru

image
Aha Ingabire arahuza imisaya na Me Ntaganda Bernard

Foto: IGIHE.COM
UWIMANA Peter

 http://www.igihe.com/news-7-11-2568.html

Posté par rwandaises.com