Brig. Gen. Kazura J. Bosco yagiriwe icyezere na CAF (Foto / Arishive)

Peter A. Kamasa

ANGOLA – Abayobozi 2 ba FERWAFA, Brig Gen. Kazura Jean Bosco n’Umunyamabanga Mukuru, Jules Kalisa bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’ibihugu cy’Afurika (CAN) ibera mu gihugu cya Angola.

Aba bayobozi bakaba bari mu buyobozi bw’Impuzamashyirahamwe Nyafurika y’Umupira w’amaguru (CAF). Jules Kalisa akaba ari mu kanama gashinzwe imyifatire muri CAF na ho Brig. Gen. Kazura Jean Bosco akaba ari mu kanama gashinzwe imitegurire y’igikombe.

Minisitiri wa Sipro n’Umuco, Habineza Joseph yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mutarama 2010 ko abona kuba aba bagabo bari muri komite ya CAF ari byiza kuko bagiriwe icyizere.
Habineza yavuze ko kuba Kazura na Kalisa bafite ibyo bashinzwe muri iriya mikino bigaragaza ko u Rwanda ruri gutera imbere.

Ikindi Minisitiri wa Siporo n’Umuco yavuze ni uko bigaragara ko kuba bariya bayobozi ba FERWAFA barahawe imirimo muri iriya mikino ya CAN iri gukinirwa muri Angola byerekana ko imitegurire  y’igikombe cy’ingimbi cy’Afurika cyabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2009 yagenze neza. Habineza yagize ati“ubu bari muri Angola aho bahagarariye u Rwanda ndetse banakora akazi kabo bashinzwe muri iyi mikino”.

Iyi mikino ikaba yaratangiye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2010 aho Angola yanganyije na Mali ku bitego 4 kuri 4.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=341&article=11654

Posté par rwandaises.com