image

Muri iyi minsi Ihssane Mounir, umuyobozi mukuru wungirije wa Boeing ari mu Rwanda, bwana Zirimwabagabo uyobora kompanyi y’indege ya Rwandair yatangarije abanyamakuru ko ayo makompanyi yombi ari mu biganiro byo kongera ubushobozi, kandi ngo Rwandair iri no mu nzira yo kugura indege nshya.

Izo ndege nshya 2 zikaba zizaba ziri mu bwoko bwa Boeing 737 na Boeing 800. Ibi bikaba bibaye nyuma y’aho Rwandair ibonye indege nshya mu Kuboza 2009, nayo yo mu bwoko bwa Boeing. Gusa, nk’uko byakomeje bitangazwa na Gerald Zirimwabagabo, ngo ubu baracyari mu biganiro na Boeing ku ndege bazahitamo gukoresha, ngo bakaba bazabitangaza ku mugaragaro mu minsi iza.

Gerald Zirimwabagabo, umuyobozi mukuru wa Rwandair (foto TNT)

Nk’uko bamwe babyibuka, indege ya Jetlink Rwandair yakodeshaga yagiriye impanuka ku kibuga cy’indege i Kanombe, hari tariki 12.11.2009. Icyo gihe, IGIHE.COM twabibagejejeho bikimara kuba.

image
Igihe indege Rwandair yakodeshaga igira impanuka
ubwo yashakaga kujya Entebbe (foto U. Peter, igihe.com)

Umuyobozi wungirije wa Boeing, bwana Ihssane Mounir we akaba yatangaje ko bakiri mu biganiro na Rwandair ku byerekeye ubufatanye hagati y’ayo makompanyi yombi, ngo kandi kugeza ubu biri mu nzira nziza.

Kuri uyu wa kane kandi, bwana Mounir yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Mu byo yavugiye aho ku Gisozi, yashimangiye ko bitumvikana mu mutwe w’umuntu ukuntu abantu b’inzirakarengane barenga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro, kandi bigakorwa mu gihe gito kuriya. Ngo ariko ibyiza biri kuba mu Rwanda muri iki gihe nabyo bigomba kumenyekana, kuko intambwe yatewe ari ndende.

Olivier NTAGANZWA

 http://www.igihe.com/news-7-11-2679.html

Posté par rwandaises.com

 

facebook