Mu gihugu cya Malawi, haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi rya Bandora Charles, uyu yahoze ari umwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru za MRND. Uyu mugabo areregwa ibyaha bya jenoside, n’ibyaha byo kwibasira inyoko muntu.

Nkuko bitangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Malawi ndetse na hano mu Rwanda, ngo uyu mugabo wahoze ari umucuruzi muri Ngenda, ni muri Bugesera ubu, araregwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, iyicarubozo, gutsemba, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no gutegura jenoside.

Bandora akaba yafatiwe mu gihugu cya Malawi aho yakoreraga n’ubundi Business, akaba yafashwe n’inzego za Intelligence (CID), cyangwa se inzego z’iperereza aho muri Malawi.

Newtimes yanditse ko uyu Bandora yavukiye ku Gikongoro mu wa 1953, ubu ni mu ntara y’Amajyepfo, akaba yaragiranye ubufatanye n’interahamwe ndetse na Ex-Far mu gukora jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi byaha byose akaba yarabikoreye mu cyahoze ari komini Ngenda, cyane cyane ahitwa ku Ruhuha.

Moses T.

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2380.html

Posté par rwandaises.com