Mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, bwana Bernard Kouchner biteganyijwe ko agirira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda uhereye uyu munsi tariki 06 mutarama 2010, ibi bikaba ari mu rwego rw’urugendo arimo ruzamuzengurutsa ibihugu bitandatu by’Afurika harimo Egypt, Burkina Faso, Congo Brazzaville, Congo Kinshasa na Ivory Coast.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane avuga ko Kouchner mu minsi itatu agiye kumara mu Rwanda azaba aherekejwe n’intumwa nyinshi zirimo n’abanyamakuru.

Mu bihe bishize, Kouchner yagiriye uruzinduko I Kigali ubugira kabiri mu rwego rwo gushakisha uko ibihugu byombi byatokora agatotsi kari kamaze igihe m’umubano hagati yabyo. Umubano hagati y’ibihugu byombi waje kugaruka mu nzira nziza ubwo mu mpera z’umwaka ushize ibihugu byombi byatangazaga ko bigiye gusubira kugirana umubano wa ntamakemwa ndetse unashingiye kuri za ambasade.

Kuri ubu amabasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ndetse na ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa baramenyekanye. Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biteganyijwe ko ifungura imiryango muri uku kwezi, iki kiba ari ikimenyetso cy’ibihe bishya mu mibanire y’ibihugu byombi.

Foto: Reuters
UWIMANA Peter
facebookhttp://www.igihe.com/news-7-11-2362.html

Posté par rwandaises.com