Umwaka mushya muhire w’amata n’ubuki!

Umwaka ushize, Diaspora Nyarwanda yageze kuri byinshi nk’uko twabitangarije mu nama Nkuru z’igihugu zabaye mu kwezi gushize: Inama nkuru y’Umushyikirano, Inama Nkuru y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ Inama nkuru ya Diaspora (Diaspora Convention).

    Mu byo twagezeho, twavuga:

    –         Igikorwa cya One Dollar Campaign, tweguriye AERG mu nama Nkuru ya Diaspora

    –         Gutegura umushinga w’Ikigega cya Diaspora (Rwandan Diaspora Mutual Fund: RDMF), kikaba cyarahawe ubuzima agatozi na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR). Kugifungura ku magaragaro bikazokorwa vuba.

    –         Gushyiraho amategeko agenga RDGN, aya nayo akaba yaremejwe n’abanyamulyango mu Nama Nkuru ya Diaspora; no gutegura amatora ya RDGN, aya nayo akaba yarashyize mu myanya abazayihagararira muli iyi myaka ibiri iri imbere.

    Ibyi byose twabigezeho kubera ubufatanye n’umurava byagaragaye muli Diaspora Nyarwanda.

    Muli uyu mwaka lero, n’uwutaha, turabasaba gukomeza iryo nshyaka n’urukundo mwagaragarije abanyarwanda, n’igihungu cyacu. Ibi byatumye Diaspora Nyarwanda igira uruhare rugaragara mu guteza imbere igihugu, ndetse ikaba ivugwa nk’Intara igeze u Rwanda.

    Turebye imyanzuro y’inama Nkuru ya Diaspora, hari byinshi twivuje kuzageraho muli iyi myaka ibiri iri imbere.

    Hano ndifuza kugaruka kuli bimwe by’ingenzi, tubona tubigezeho Diaspora yacu yakomeza kugaragaza isura nziza no gushimwa n’Abanyarwanda, mu ruhare igira mu guteza imbere u Rwanda:

       1. Gusaba buli munyarwanda wese wo muli Diaspora kumva ko ali ambasaderi w’igihugu cye
       2. Kugeza gahunda z’Itorero muli Diaspora no gushakira ibisubizo by’ibibazo byacu dukoresheje ibyiza by’umuco wacu (abunzi, gacaca, itorero, ubudehe,… byose “made in Rwanda”)
       3. Kubaka “structures” zikomeye muri Diaspora zirangwa no gushyira hamwe no gukunda igihugu
       4. Guha Diaspora amakuru ahagije ku bibera imbere mu gihugu no hanze muli Diaspora
       5. Korohereza Diaspora kubona ibibanza byo kubakamo amacumbi no kubona inguzanyo zo kubaka bitabagoye
       6. Kwitabira igikorwa cya RDMF (Ikigega cya Diaspora) nka kimwe mw’ishoramari rya Diaspora mu Rwanda
       7. Guha Diaspora amahirwe menshi mu kubona imirimo mu Rwanda ijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwayo
       8. Kugira uruhare mu guca nyakatsi mu Rwanda, dushyigikira umushinga “Rwandan Diaspora Village: RDV” tuzatangiza mu karere ka Bugesera.
       9. Gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa One Dollar Campaign (ODC).
      10. Kwitabira igikorwa cy’amatora ya 2010 no kugira uruhare mu kubumbatira amahoro, ubumwe n’iterambere ry’u Rwanda.

    
    Mu nama comité nshya mwitoreye imaze gukora, turimo turanononsora “Action plan” yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama Nkuru ya Diaspora. Ibyo nabyo tuzabibagezaho vuba.

    Icyo tuzihutira cya mbere n’ugushakisha uko amakuru ya Diaspora yazajya agera kuri mwese, duhereye gushyira ku gihe (update) data base dufite no kurangiza gutunganya website ya Diaspora (www.rwandandiaspora .gov.rw)

    

    Amahoro n’ihirwe mu miryango yanyu no mu banyu bose.

    Imana ibahe imigisha.

    

    Ku bwa comité ya RDGN,

    Gustave Karara,

    President

    Posté par rwandanews.be