Oscar Kimanuka

Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge ku munsi w’ejo rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri, uwahoze ayobora ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru(ORINFOR) Oscar Kimanuka, kubera imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Nkuko tubikesha The newtimes,Kimanuka yaregwaga kurya ruswa, kudakurikiza amategeko agenga amasoko ndetse no gutonesha bamwe mu bakozi yayoboraga. Kimanuka yagizwe umwere ku cyaha cyo kurya ruswa, ahamwa n’icyaha cyo kwirengangiza amategeko agenga amasoko ya Let, aho yahaye uwitwa Joshua Mugyenzi, isoko atarigeze apiganwa. Urukiko rukaba rwaramutegetse kwishyura amande ya miliyoni eshanu z’amanyarwanda, Nkuko byatangejwe na Ruth Mukankusi wasomye urubanza rwe.

Mukankusi yakomeje atangaza ko, Kimanuka yateje igihombo Leta, kuko byashobokaga ko habonwa servisi zihendutse mu gihe itangwa ry’isoko ryari kugenda neza.

Mukankusi yagize umwere Kimanuka ku cyaha cya ruswa yaregwaga, aho yatangaje ko yishyuye amafaranga yo gushyiraho web machine, ko atigeze ayakoresha mu nyungu ze.

Mu bandi bantu barezwe hamwe na Kimanuka bagizwe abere, aha twavuga nka Alexandre Twahirwa,uwahoze ari marketing manager. Urukiko rukaba rwahaye kimanuka iminsi mirongo itatu yo kujurira ku byemezo by’urukiko.

Nyuma y’urubanza, uhagarariye uregwa ariwe Eugene Twagira, yatangaje ko bishimiye ukugirwa umwere ku cyaha cya ruswa, ko bazajurira no ku bindi byaha Kimanuka aregwa.

Emile MUREKEZI

http://www.igihe.com/news-7-11-2790.html

Posté par rwandaises.com