Karangwa Chrisologue Umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu Rwanda NEC(National Electoral commission), image

Prof. Chrisologue Karangwa, yeguye ku mirimo ye y’ubukomiseri mu ishyaka rye rya FPR, kugirango abone uko ategura neza amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri uyu mwaka nkuko the newtimes ibitangaza.

Karangwa umunyamuryango wa FPR inkotanyi, yeguye ku mirimo ye mu ishyaka, nyuma y’imyaka igera kuri irindwi ari umu komiseri mu ishyaka rya FPR inkotanyi.

Karangwa akaba yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, kugirango abone umwanya uhagije wo gutegura amatora ategenyijwe mu kwezi kwa Kanama 2010.

Karangwa Chrisologue

Andi matora ateganyijwe, ni aya abahuza bikorwa azaba mu mpera z’uyu mwaka, ndetse n’amatora y’abasenateri ateganyijwe umwaka utaha. Komisiyo y’amatora iri gutegura kandi amatora ku nzego z’ibanze ateganyijwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Nubwo havuzwe byinshi ko umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, ari umwe mu banyamuryango bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi, Karangwa yatangaje ko atigeze ahatirwa kwegura, ko yabikoze ku bushake bwe.

Karangwa yakomeje atangaza ko yakoze akazi ke neza, ko nta wigize amushyiraho igitugu. Yatangaje ko yahisemo kwegura kubera akazi ari kenshi muri komisiyo y’amatora, ko ashaka ko ayo matora agenda neza.

Karangwa yatangaje kandi ko imirimo yo kwitegura amatora ari imbere igeze kure, kandi ko komisiyo yatangiye kwigisha no guhugura abaturage mu rwego rwo gutegura amatora ateganyijwe.

Emile Murekezi

Kwisegura:Mu nkuru twari twashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 29 mutarama irebana n’uku kwegura kwa Karangwa Chrisologue twari twatangaje ko yanasezeye muri FPR ariko si byo tukaba twiseguye ku basomyi bacu.


http://www.igihe.com/news-7-11-2791.html

Ubwanditsi
Posté par rwandaises.com