– Bashatse kumenya uko u Rwanda rwifashe ubu mu nzego zitandukanye,
image
– Baganiriye ku bijyanye n’amatora ya Perezida azaba muri uyu mwaka wa 2010,
– Bagaragaje impungenge bafite ku kwinjira k’u Rwanda muri EAC,

– Baganiriye ku buryo bwo kohereza amafaranga mu Rwanda cyangwa kuhakorera ibindi bikorwa by’iterambere.

Ku mugoroba w’ejo, kuri Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Ethiopiya, ku muhanda witiriwe u Rwanda I Addis Ababa (Bole-Rwanda), Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’U Rwanda Madame Mushikiwabo Louise, yaganiriye n’abanyarwanda baba mu gihugu cya Ethiopiya.

Mu byo baganiriye, abanyarwanda baba mu gihugu cya Ethiopiya bahagarariwe na Bwana Mukwende Jaques, bakaba barabajije Minisitiri Mushikiwabo uko U Rwanda ruhagaze kugeza ubu, aho yababwiye amwe mu makuru y’u Rwanda ajyanye n’umutekano, iterambere, uburezi, politiki n’ibindi.

Ambasaderi Nsengimana, Minisitiri Mushikiwabo na Bwana J. Mukwende uhagarariye Diaspora (Ethiopiya)

Minisitiri Mushikiwabo yagerageje kubasobanurira mu buryo burambuye ukuntu u Rwanda rwifashe mu Karere k’ibiyaga bigari nuko u Rwanda rwifashe mu mahanga no mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika. Yabasobanuriye ku nyungu u Rwanda ruvanye muri iyi nama ya 14 ya AU. Abanyarwanda baba muri Ethiopiya bakaba barishimiye uko u Rwanda ruhagaze kugeza ubu mu nzego zitandukanye.

Ibindi bibazo babajije Minisitiri Mushikiwabo, ni ibyerekeranye n’amatora ya Perezuida wa Repubulika ateganijwe kuba uyu mwaka wa 2010. Aha bakaba baragaragaje impungenge z’abakandida usanga bafite ibitekerezo byo gusubiza inyuma abanyarwanda.

Minisititri Mushikiwabo, aha yababwiye ko buri wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza, ubundi abanyarwa bagahitamo ubafitiye akamaro, “Mu Rwanda, ni uburenganzira bwa buri mukandida kwiyamamaza, kugeza ubu abanyarwanda bazi uwabagirira akamaro, n’ushaka kubasubiza mu bihe bibi banyuze.”

image
Ifoto nyuma yo kuganira

Aba banyarwanda banagaragaje impungenge bafite ku kwinjira k’u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAC), aha bakaba baragaragazaga impungenge zuko u Rwanda ruzahangana n’ibindi bihugu byateye imbere mu Burezi, mu Ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubucuruzi, inganda n’ibindi. Aha Minisitiri yabagaragarije ko ahubwo ari inyungu ikomeye ku Rwanda, kuko ruzungukiramo byinshi. Aha yanatanze urugero ku Burezi, aho u Rwanda na Kenya byagiranye amasezerano y’ukuntu abanyarwanda bashobora kwiga muri za Kaminuza zo muri Kenya bakajya bishyura amafaranga nkay’umwenegihugu.

Mu zindi mpungenge bagaragaje harimo ibijyanye n’uburyo bwo kohereza amafaranga mu Rwanda usanga bugoye cyane, kuko ajya kugera mu Rwanda anyuze inzira nyinshi cyane bityo akagenda avanwaho imisoro myinshi akagera mu Rwanda yagabanutse cyane.
Aha minisitiri akaba yarababwiye ko icyo kibazo kizwi kandi kitoroshye kugicyemura, kuko nta buryo bw’ako kanya bwo kohereza amafaranga mu mabanki yo mu Rwanda avuye muri Ethiopiya buriho. Gusa ngo haracyakorwa byinshi mu gukemura icyo kibazo.

Twababwira ko mu gihugu cya Ethipoya haba abanyarwanda bagera ku ijana, hakaba harimo abanyeshuri bagera kuri 50, abakora mu miryango yigenga nko muri AU, ndetse n’abikorera ku giti cyabo, aba bose bakaba bagize ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ethiopiya.

Moise Tuyishimire, igihe.com, Addis Ababa (Bole-Rwanda)

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2860.html

Posté par rwandaises.com