Inama ya 14 y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera i Addis Ababa kuva uyu munsi ku cyumweru, mu kiciro cyayo cya mbere ya saa sita, habaye ibikorwa bitandukanye birimo no gushyira ku mugaragaro idarapo rishya ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse n’indirimbo yubahiriza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Ambasaderi Nsengimana Joseph w’u Rwanda muri Ethiyopiya, akaba yatangaje ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama.

Mu byo Ambasaderi Nsengimana atangaza ko u Rwadna ruzungukira muri iyi nama, harimo kuba u Rwanda Ruzagira uruhare muri gahunda y’uyu muryango mu butabera mpuzamahanga. « U Rwanda ruzagira uruhare muri gahunda y’Uyu muryango ijyanye n’ubutabera mpuzamahanga. » Aha u Rwanda rukaba rufatanije n’ibindi bimwe mu bihugu usanga ibihugu by’i Burayi bishyiraho impapuro zo guhagarika abayobozi babyo uko byishakiye.

image
Idarapo rishya ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU)

Ambasaderi Nsengimana kandi akaba yatangaje ko u Rwanda ubu rwatorewe kongera kuba mu kanama k’Umutekano k‘uyu muryango, aho ruri kumwe n’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika ari byo : Djibouti na Kennya.

Tubabwire ko biteganijwe ko mu masaha ya nyuma ya saa sita, inama iza gukomereza ku bijyanye n’ikoranabuhanga muri Afurika aho Perezida Paul Kagame aza gufata ijambo kuri iyi nsanganyamatsikko. Ibi bikaba ari uko u Rwanda rufite umuvuduko mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Moise Tuyishimire, igihe.com, Addis Ababa

http://www.igihe.com/news-7-11-2812.html

Posté par rwandaises.com