Ku munsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda, abanyarwanda bari mu Buhinde bakoze ibirori, nyuma y’ibyo birori hakurikiyeho ikiganiro Nyakubahwa Ambassador Lt Gen kayumba Nyamwasa yagiranye n’abo banyarwanda aho baganiriye ku matora ya perezida wa Repubulika azaba muri uyu mwaka n’ibindi bibazo bitandukanye.

Bwana Ngoga Eugene Fixer 1st council akaba ari nawe uhagarariye amatora hano mu Buhinde yasobanuriye abari aho byinshi ku matora.

Habayeho kandi kuganira ku kibazo cy’umutekano w’abanyamahanga mu Buhinde aho bavuze k’urupfu rw’umunyatanzaniya wishwe n’abagizi ba nabi kugeza ubu batarashobora kumenyekana, gusa umurambowe ukaba waratoraguwe ahantu hafi y’aho bategera za gari ya moshi bita rail station, icyo kikaba ari igikorwa kigayitse ndetse kinababaje, gusa Nyakubahwa Ambassador yagiriye inama abanyarwanda yo kwirinda kugenda amajoro ndetse byaba binabaye ngombwa ko umuntu agenda nijoro ntagende wenyine akabwira bagenzi be bakamuherekeza.

image

Bwana Manzi samuel, Ambassador
Kayumba Nyamwasa na Eugene Ngoga

Ikindi kibazo cyagaragaye ni ikibazo cyo kongerera visa y’u Buhinde igihe yashize kuko hari ubwo bisa nkibigorana, aho Bwana Manzi Samuel, Perezida wa Rwanda students Association in Karnataka(R.S.A.K), yagerageje gusobanurira abanyarwanda inzira binyuramo kandi anabizezako uzagira ikibazo nk’icyo azamugana akabimufashamo.

Muri icyo kiganiro kandi hanavuzwe kuri magazine y’abanyarwanda iri gutegurwa ikazajya isohokera muri icyo gihugu, yashyigikiwe na nyakubahwa ambassador gusa ibyiyo magazine tukazabibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

Foto: Josue N.
NZAYISENGA Josue(Josh)/India

http://www.igihe.com/news.php?groupid=10

Posté par rwandaises.com