image

Kuri uyu mugoroba w’itariki 19 Gashyantare ahagana muma saa moya n’igice mu mujyi rwagati ahantu habiri hatandukanye, munsi ya gare ahategerwa amatagisi ya Kimironko na hafi ya Rond Point nkuru yo mu mujyi wa Kigali, ahategerwa amatagisi ya Kigali Bus Services (hafi yaho bita Chez Venant), ndetse na Nyabugogo muri gare, haturikiye ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade, bikaba byakomerekeje abantu bataramenyekana umubare kugeza ubu.

Nyuma y’iminota igera kuri 20 ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bibaye, ni bwo abashinzwe ubutabazi n’abashinzwe umutekano bahageze batangira ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’iperereza.

Kugeza kuri ubu ntago abari inyuma y’ibi bikorwa baramenyekana.

Twabibutsa ko mu gihe kitageze ku byumweru bibiri bishize, mu mujyi wa Kigali ku Gisozi, mu rugo rw’umugabo witwa Habib Niyibizi, naho hatewe gerenade, ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye ndetse nta n’uwakomeretse.

ifoto yafashwe nyuma y’iturika ry’ibyo bisasu

Amakuru dukesha umwe mu baganga bari kwita ku nkomere zajyanwe mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) ni uko hakiriwe inkomere zigera kuri 18, muri zo abantu bane ni indembe zikomeye naho umuntu 1 ni we witabye Imana kugeza ubu.

Uwo muganga twaganiriye ariko utifuje ko izina rye ritangazwa yanadutangarije ko hari abandi bakomerekejwe n’izi gerenade bajyanwe mu bitaro bya Kibagabaga ndetse n’ibya Kanombe.

Jean Damascene Munyaburanga ni umwe mu bacururiza hafi ya hamwe muhatewe gerenade, munsi y’ahahoze gare yo mu mujyi rwagati. Aganira na IGIHE.COM yatangaje ko ubwo icyo gisasu cyaturikaga, yari imbere yaho acururiza aganira n’umuntu, ako kanya akebutse ngo arebe ikibaye ari nako yirukira mu nzu, yabonye umumotari ndetse n’umudamu yari ahetse barambaraye mu muhanda ariko bataka.

Claire nawe ucururiza hafi y’inyubako ya Rubangura yadutangarije ko yari yitegeye aho gerenade yatewe, yagize ati: « Ndagaya cyane abanyarwanda ko tutagitabarana, hari habuze abaterura inkomere zari aho mu muhanda, yewe n’abafite amamodoka twabasabaga ngo bagire abo batwara kwa muganga bakabyanga bavuga ko hari za ambilanse ziri buze kubatwara. Ndagaya kandi ambilanse na zo zitabara bitinze cyane kuko zahageze nyuma y’iminota 20 yose abantu baheze mu gihirahiro ».

Undi mugabo warimo gufata agacupa aho bita Chez Venant, ahaturikiye indi gerenade, ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko nyuma y’amasogonda macye yari ashize bumvise ikintu giturikiye mu nce za hafi y’inyubako ya Rubangura, gerenade yahise iturikira iruhande neza rw’aho yari ari.

Yagize ati: « Nabonye umuntu wari ufite ibikomere mu bitugu ari kuva amaraso yiruka cyane agana hakurya y’umuhanda, ahageze yikubita hasi, hari n’undi wa kabiri nawe wari ufite amaraso menshi ku myenda »

Benshi kuri ubu bari kuvuga ko ibi bikorwa byabaye bigomba kuba bifitanye isano bitewe nuko byabereye rimwe mu gihe kitarenze umunota umwe, ahantu hatatu hatandukanye.

Kuri ubu Polisi iracyari mu iperereza ku baba bari inyuma y’ibi bikorwa. gusa Kuri uyu wa gatandatu ubuzima mu mujyi wa Kigali rwagati bwakomeje nkuko bisanzwe, ubucuruzi buri gukorwa n’indi mirimo yose iri gukorwa ubona abantu ntacyo bikanga.



Foto: IGIHE.COM
Ubwanditsi

http://www.igihe.com/news-7-11-3154.html

Posté par rwandaises.com