Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda ari bo bonyine bazahitamo niba azakomeza kubayobora u Rwanda, iki kibazo kikaba cyarakunze kwibazwa na benshi.

Perezida Kagame, wayoboye u Rwanda guhera mu mwaka wa 2003 atowe n’abaturage, akongera gutorerwa uwo mwanya mu mwaka wa 2010, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko manda ye ya kabiri izagera ku musozo muri Nyakanga 2017.

Nyuma y’uko yakunze gusubiramo kenshi ko abamubaza ikibazo cyo gusubira ku butegetsi nyuma ya manda zigenwa n’Itegeko Nshinga ariko benshi bagakomeza kwibaza kuri icyo kibazo, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Francois Soudan wa Jeune Afrique, yatanze igisubizo ndakuka, avuga ko bagomba gutegereza igihe kikagera.

Muri icyo Kinyamakuru cyasohotse hagati ya tariki ya 29 Werurwe n’iya 4 Mata 2015, ahereye ku kibazo uyu munyamakuru yamubajije ku mpaka zikomeje kuba ndende ku ihinduka ry’Ingingo zimwe na zimwe z’Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yamusubije ko izi mpaka zitatangiwe n’Abanyarwanda, ahubwo ari itangazamakuru, abayobozi batandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta bakomeje kwerekana uburakare ku bijyanye n’iki kibazo no kumenya ibizakurikiraho nk’aho ibibazo by’igihugu imbere bibareba kurusha abenegihugu ubwabo.

Yakomeje agira ati “Ubu igihe kirageze ngo tugire ibiganiro mpaka biciye muri demokarasi kandi mu bwigenge. Imyanzuro izafatwa n’Abanyarwanda bo ubwabo. Ntawe twigeze twibwira ngo ni kanaka ugomba kuyobora u Bufaransa cyangwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ni ko no kuri twe bigomba kugenda.”

Yakomeje amubaza niba Abanyarwanda benshi bamusabye kubahagararira mu matora mu mwaka wa 2017 bitaba ari ikibazo, anamubaza impamvu atigeze ategura ushobora kuzamusimbura uhamye.

Perezida Kagame ati “Ndumva ntakumva neza, ibyo muvuga bihabanye na demokarasi. Ni he wabibonye, muri demokarasi , aho Perezida ateganya akanagena binyuranye n’amategeko uzamusimbura . ibyo byemewe ahayoborwa n’abami cyangwa ahayoborwa n’abanyagitugu. Ubu buryo bwose ntibuba mu Rwanda. Si njyewe ugomba kugena uzansimbura, ni baturage bagomba kumwihitiramo. Ibisigaye, hari ibintu bibiri bitajyana kutubwira gukurikiza amabwiriza ya demokarasi n’abatunenga kutayakurikiza. Ntibyumvikana.”

Yakomeje amubwira ko uko bigaragara hariho gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 hakabaho amatora ya kamarampaka.

Perezida kagame ati “Ntacyo mbiziho, ndakeka ko wabajije uwo utagombaga kubaza iki kibazo. 2017, reka mbisubiremo ni ikibazo kireba abaturage.”

Hashize iminsi mu itangazamnakuru handikwa inkuru zitandukanye zirebana n’ikizakurikira manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame, aho bamwe bibaza niba Ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ku bya manda z’Umukuru w’Igihugu izahinduka akongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, cyangwa niba bitazahinduka.

Ibi byatumye abaturage mu ngeri zitandukanye ndetse n’abanyapolitiki batangira kotsa igitutu Inteko Ishinga Amategeko ngo itangire yige uburyo ibyo byakorwa kuko bakibonamo byinshi byiza mu gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.

 

« Abanyarwanda ubwabo ni bo bazihitiramo niba nkomeza cyangwa ngenda »

deus@igihe.com

Posté par rwandaises.com

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU