Nyuma y’aho hari bamwe mu banyeshuri bari bemerewe kwiga muri Kaminuza, ariko SFAR igahakana ko itazabaha inguzanyo ya buruse, ndetse bamwe bakazinga utwangushye bitahira, baje gusubizwa icyizere cyo gukomeza kwiga n’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27 Mutarama 2010, nk’uko inkuru y’impamo yageze ku IGIHE.COM, kandi na bamwe muri abo banyeshuri bakaba babyivugira.

Mu masaha ya saa tanu ashyira saa sita z’ijoro ni bwo humvikanye urusaku rwinshi muri imwe mu nyubako zirarwamo n’abakobwa bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda izwi ku izina rya TITANIC. Aba banyeshuri, biganjemo abo SFAR yari yavuze ko itazaha inguzanyo yo kwiga, bakaba badutangarije ko bishimiye inkuru nziza bumvise y’uko bagiye gukomeza kwiga.

Mu gushaka kumenya aho iyo nkuru yavuye, ukuriye abakobwa barara muri TITANIC ( mu magambo yatubwiraga ko adafitiye gihamya cyane), yatubwiye ko yaba yaturutse kuri Perezida wa Repuburika. Ngo abo banyeshuri basezerewe na SFAR bari bafite komite ibahagarariye , ikurikiranira hafi ibibazo byabo. Ngo ubwo butumwa rero, nk’uko bitangazwa, bukaba bwavuye ku Mukuru w’Igihugu bukagera kuri Kaminuza, na yo igahamagara ukuriye abo banyeshuri. Ngo na we yahise ahamagara undi bafatanije muri komite uri muri kaminuza y’u Rwanda. Ngo uyu mukobwa na we byamwanze mu nda, yanga kwihererana iyo nkuru nziza, maze ayitangariza bagenzi be, ari na bwo ibyishimo byabasabaga, maze akadiho bakagacinya.

Dushatse kuvugana n’uyu mukobwa uri muri iyo komite, yatubwiye ko bishoboka ko ari ukuri, ariko yirinda kudutangariza byinshi kuri iyo nkuru.

Iyi nkuru ibaye impamo, benshi bamaze kuyizera, barayishimira kandi bashimira umukuru w’Igihugu, bemeza ko ari we waba ubikoze kuko ngo abandi bose nta cyo bari babikozeho.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: “ ni we nta wundi, abandi bayobozi bakuru b’Igihugu bari baramenye iki kibazo ariko nta cyo bagikozeho…Imana imuhe umugisha”.

Aba banyeshuri bari barasezerewe muri Kaminuza ngo bishimiye gusubira ku ntebe y’ishuri bakiga nk’abandi, kimwe no gusubizwa bumwe mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, dore ko ngo muri bo nta n’uwari ucyemerewe gufata ifunguro mu buriro ( restaurant) bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Ngo bamwe bagiraga uko bigenza hanze ya kaminuza, abandi bakabwirirwa badasibye no kuburara.

Umwe mu bo twaganiriye yadutangarije ko yishimiye kuba agiye kwiga mu gihe yari yagarutse muri kaminuza aje gutwara utwe ngo yisubirire mu rugo. Yagize ati: “ndishimye cyane kuko nari naratashye, nari nagarutse gufata igikapu cyanjye nkazataha ejo, ariko nishimiye ino nkuru, kuko ngiye gukomeza kwiga nk’abandi.” Undi witwa Franco nawe ngo yari yaje gutwara igikapu cye ngo azajye gutegerereza mu rugo, none ngo byakemutse. Ati « uzi ko ku wa gatatu bamanitse itangazo ko twagaruka bakadusubiza amafaranga twiyandikishirijeho, ubundi tugataha? Ndishimye rwose kuba Perezida Kagame yakemuye ikibazo cyacu! »

Uretse Kaminuza nkuru y’u Rwanda, bamwe mu banyeshuri batangiraga umwaka wa mbere mu zindi kaminuza n’amashuri makuru bari bamenyeshejwe ko bagomba gutaha, ariko ubu nabo bashobora guhumeka! Ubu ibyishimo ni byinshi kuri bo, ku miryango yabo, ndetse no ku basanzwe biga Kaminuza.

Perezida Kagame uri gusura tumwe mu turere tugize intara y’Amajyepfo, yasabye ko abanyeshuri bakiri ku mashuri bahaguma, abari mu bigo bakagaruka bakiga. Ngo igihugu kizashaka amafaranga aho azaturuka hose, ariko abanyeshuri bige.

NTIVUGURUZWA Emmanuel na Olivier NTAGANZWA

Kanda hano umenye impamvu SFAR yari yarabahagaritse!

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2753.html

Posté par rwandaises.com