Pasiya Yuma

Mbanje kubasuhuza mbifuriza umwaka mwiza wa 2010, nk’uko bisanzwe ndabashimira amakuru meza kandi menshi mutugezaho, ndetse n’ubuvugizi mudahwema gukorera abaturarwanda muri rusange.

Impamvu inteye kubandikira nabasabaga ko mwakora ubuvugizi nk’uko musanzwe mubikora ku birebana no kwakira abashyitsi neza n’ubwo icyo gikorwa kireba buri muturarwanda wese, harimo abameze nk’aho bitabareba, urugero ibigo bimwe na bimwe bitanga serivisi, ariko bikaba byubatse ahantu ha byonyine (byihariye isoko).

Aha ndatanga urugero rw’amaresitora n’amahoteli, cyane cyane ikigo kizwi ku izina rya “Jambo Beech”, cyakira abantu batandukanye baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, icyo kigo cyubatse ahitwa Igahini iruhande rw’ikiyaga cya Muhazi.

Mu by’ukuri aho hantu habereye amaso, ariko abahakorera batanga serivisi itari nziza, ku buryo n’umuyobozi wabo ubwe twavuganye nyuma yo guhabwa serivisi itari nziza, ukabona agaragaza ko turamutse tuvuye aho nta handi twakura ibyo dushaka kuko ari bo bonyine.

Nkaba nsaba ko mwatubwirira abarebwa niyo gahunda muri rusange ko bareba ibyo bigo ntibibande mu mujyi gusa, ko bajya nahitaruye umujyi cyane amaresitora n’amahoteri.

Pasiya Yuma
Akarere ka Gicumbi

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=347&article=11933

Posté par randaises.com