abahohotera abana bamaganwe na bose
Florence Muhongerwa

Bana nshuti z’ikinyamakuru Izuba Rirashe, mbanje kubasuhuza mbifuriza kwitegura gutangira neza amasomo yanyu. Bana, ubushize twaganiriye ku bana bagize amanota meza.

Ubu rero turaganira ku kuryo abana bagomba kurindwa ihohoterwa kuko bimaze kugaragara ko n’abo mu miryango yabo babahohotera.

Abana bakomeje gukorerwa ihohoterwa mu miryango yabo nk’uko byashyizwe ahagaragara ku wa 27 Ukuboza 2009 mu gitabo cyiswe “Wibahishira” ubwo cyasohokaga, biza no kuganirwaho mu bitaramo bitandukanye byari bigamije gukangurira no kwigisha abana kumenya uburenganzira bwabo.

Aho ibitekerezo byakunze gutangwa ni aho abana bahohoterwa bishingiye ku kubaha iminyenga mu madoka (lift) ibyo bikaba bikorerwa abo bana kubera uruhare ruto ababyeyi babagiraho hatangwa ingero z’uko batabagenera ibyo bifuza ari na byo bituma bararikira iby’abandi bikabaviramo guhohoterwa.

Ibyo guhohotera abana bagendeye ku malifuti babaha abenshi bemeza ko ari uko baba babuze uko bagera aho bifuza, ababyeyi kandi batanabahaye n’uburyo bwo kubagezayo nk’amafaranga cyangwa n’impamba aho ari ngombwa. Abantu bakuru bo bakaba bangiza abana babashukisha za biswi na za bombo hakaba na bamwe mu bantu bakuru bangiza n’abo bibyariye.

Bene abo bantu bafata abana babo usanga babakorera ibya mfurambi bakanabategeka kubihisha ngo hatazagira ubwo bimenyekana kuko biba ari amahano ndetse ari n’ihohoterwa rihanwa n’amategeko nk’ibindi byaha.

Ni yo mpamvu abana mwese mukwiriye kujya mwanga bene abo bantu kuko mu bifitiye uburenganzira.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=347&article=11929

Posté par rwandaises.com