Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na bamwe mu bayoboke ba PS Imberakuri batavuga rumwe na Me Ntaganda Beranrad, bamusabye kwegura, bakaba batangaza impamvu zitandukanye zerekana impamvu bitandukanije na we kandi bakaba banamusaba kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyaka ryabo.

Yaba inyandiko ivuga ko aba bitandukanije na Me Ntaganda, yaba ndetse n’ibaruwa isaba Me Ntaganda kwegura ku buyobozi bwa PS Imberakuri byose murabisanga mu itangazo rigenewe abanyamakuru abagize Komite Nyobozi y’abarwanashyaka b’ishyaka PS – Imberakuri bitandukanyije n’imyitwarire mibi ya Me Ntaganda Bernard nkuko babivuga boherereje igihe.com.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 0001 RYO
KUWA 3 GASHYANTARE 2010

Twebwe Komite Nyobozi n’abayoboke b’Itsinda ryitandukanije n’imyitwarire mibi ya Me NTAGANDA Bernard, tumaze guterana no gusuzuma ingingo nyinshi zitandukanye mu nama yo kuwa 03/02/2010 dushyize ahagaragara ibikurikira :

Ingingo ya 1:

Twamaganye imyitwarire idahwitse ya Me NTAGANDA Bernard igamije amacakubiri, ingengabitekerezo, gutukana, imvugo nyandagazi, ubwiru, ivangura, kudakunda abarwanashyaka n’ishyaka ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Dusanze ntacyo yagezaho abarwanashyaka, abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange, usibye kudusubiza mu icuraburindi rya Jenoside n’ibihe bibi Abanyarwanda baciyemo.

Ingingo ya 2:

Twamaganye n’undi wese washaka kugendera ku iturufu y’amoko n’amacakubiri, aho kwerekana ibyiza biteza imbere azageza ku banyarwanda, bibarinda inzara, akarengane, bituma babona imirimo, twamaganye n’undi wese wifuza politiki yateza imvururu mu banyarwanda.

Ingingo ya 3:

Dusanze Me NTAGANDA Bernard yararenze ku murongo Ishyaka rigenderaho nkuko bigaragazwa na statut y’Ishyaka PS – Imberakuri mu iriburiro, ingingo ya 2 ivuga intego z’Ishyaka, iya 6 ivuga imigambi y’Ishyaka n’iya 7 ivuga abarwanashyaka abo aribo kuko avuga ko ishyaka rihwanye nawe, ishyaka twavunikiye twese ngo niwe; dusanze kandi yararenze ku ndangamyitwarire y’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyane cyane ingingo ya 3 agace ka 2, 3 na 4 ;
ingingo ya 9 agace ka 2, 3, na 5 ; ingingo ya 10 agace ka 2, 4 na 6 ndetse n’ingingo ya 52 na 54 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ibi kandi akaba abikora ku giti cye atagishije inama abarwanashyaka bandi. Ubundi agashaka kugonganisha ishyaka n’ayo mategeko kandi byateza ibibazo abarwanashyaka.

Ingingo ya 4:

Kubw’ibyo dusanze Me NTAGANDA Bernard atakiri inyangamugayo n’umuyobozi uhamye wa PS – Imberakuri, tukaba tumusabye kwegura no gutumiza Inama Rusange idasanzwe irebana n’ubwegure bwe bitarenze tariki ya 14/02/2010.

Ingingo ya 5:

Tuboneyeho kandi no gusaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda gukomeza gushyira ingufu mu gukemura ibibazo by’ubukene no kubura akazi byugarije abanyarwanda no gukomeza gukurikirana abitwaza inzego z’imirimo barimo bagahutaza abaturage bashinzwe kurengera.

Turayisaba gukomeza kandi gushyira ingufu mu kugisha inama abaturage ku bibazo bibareba bityo imyanzuro ivuyemo ikarushaho kunogera abaturage mu rwego rwo gukomeza gushimangira imiyoborere myiza.

Ingingo ya 6:

Turasaba Imberakuri muri rusange gushishoza, ndetse no kureba ikizifitiye akamaro byaba mu gihe cy’amatora ndetse no mu mibereho ya buri munsi ziharanira ikizihesha amahoro, umutekano n’iterambere rirambye, zigafatanya n’abandi guteza imbere urwazibyaye zibungabunga ubumwe bw’abanyarwanda.

MUGIRE AMAHORO

Bikorewe i Kigali, kuwa 03/02/2010
KOMITE NYOBOZI

TEL: 0788522845/0788878731

AMATEGEKO Me NTAGANDA Bernard ATUBAHIRIZA
I.ITEGEKO RIGENGA ISHYAKA PS-IMBERAKURI (Statut)

1)Yishe ibikubiye mu iriburiro
2)Yishe ingingo ya 2 ya statut ivuga intego z’ishyaka:
Ubutabera, urukundo, n’umurimo
*Abisimbuza umukino ni cash cg catch, nzakina uwa sinabyaye, tura tugabane niwanga bimeneke n’ibindi.
3)Yishe ingingo ya 6 ivuga imigambi y’Ishyaka uduce dukurikira:

1. Guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwnda hashimangirwa ko
abanyarwanda basangira ku buryo bumwe ibyiza by’Igihugu.
2. Guharanira ko impaka ku micungire y’Igihugu byaba umuco mu Banyarwanda
bityo kutavuga rumwe na Leta ntibyitwe kwigomeka.
3.Kubahiriza no kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
4.Kurwanya ikintu cyose gituma Umunyarwanda ahunga Igihugu cyamubyaye.
*Abisimbuza: -kurwanya Leta ya Kigali
-kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo
-guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda
-gusenya ibyiza gacaca yagezeho
4)Yishe ingingo ya 7 ivuga ko ishyaka rigizwe n’
-Abayoboke b’ikubitiro
-Abayoboke binjiye nyuma mu Ishyaka
-Abayoboke b’icyubahiro
-Abisimbuza ko ishyaka rihwanye nawe, ko ariwe shyaka.

II.ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA

1)Yishe ingingo ya 52 ivuga: Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko. Yemerewe gushingwa no gukorera mu bwisanzure, igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

*Ibi abirengaho ku giti cye ashaka guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda mu mvugo ze ubundi agashaka ka kuvangira Ishyaka ashaka kurigonganisha nabyo, ariko ntabiri ku Ishyaka biri kuriwe ku giti cye.

2)Ingingo ya 54: Imitwe ya politike ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.

Buri gihe imitwe ya politiki igomba kugaragaramo ubumwe bw’abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.

*Ibi ntabikozwa ivangura niryo rimuranga, uburinganire bwo ntabukozwa ndetse komite nyobozi ye irimo umugore 1 ku Bantu bane bihwanye na 25% ni ukuvuga ko nta 30%, hari n’abarwanashyaka b’abategarugori b’abavoka n’abandi bize bigendeye nyuma y’uko ababwiye ko atemera uburinganire.
Iyi mikorere ni iye ku giti cye ariko akabeshya ashaka kuyitirira ishyaka kandi we yivugira ngo ko rihwanye nawe.
-Ikindi we anivugira ko iryo Tegeko Nshinga ataryemera agomba kurihindura ibirigize ko yabikora kubera amaburakindi.

III. INDANGAMYITWARIRE Y’IMITWE YA
POLITIKI N’ABAYOBOKE BAYO

1)Yishe ingingo ya 3: Umutwe wa politiki ukwiye kuba:
2° Umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge
by’Abanyarwanda
3° Kuba urubuga rwo kurwanya ingengabitekerezo
ya Jenoside n’amacakubiri
4° Guharanira umutekano usesuye w’igihugu n’imibereho
myiza y’abaturage.
*Ibi yabirenzeho mu mvugo ze ariko agashaka kubyegeka ku Ishyaka kandi ari ibye ku giti cye. Yabisimbuje imvugo zihembera amacakubiri, ingengabitekerezo, guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi.

2)Yishe ingingo ya 9: Imyitwarire y’abari mu buyobozi bw’imitwe ya politiki
bagomba:

2° Kuba intangarugero ku bayoboke b’imitwe ya politiki bayobora ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, bakubahiriza icyubahiro n’icyizere bagiriwe.

3° Guharanira iteka icyatuma imitwe ya politiki bayoboye igera ku ntego yiyemeje kandi yatangarije rubanda.

4° Gutega amatwi ibitekerezo n’ibyifuzo by’abayoboke no kugisha inama mbere yo gufata ibyemezo bireba ubuzima bw’umutwe wa politiki.

*Nta cyizere agifitiwe, nta cyubahiro acyihesha kubera imvugo ze nyandagazi zirimo no gutukana.

*Intego z’ishyaka arizo ubutabera, urukundo n’umurimo yazivuyanze kera, we akeneye catch, tura tugabane niwanga abimene, gukina umukino wa sinabyaye n’ibindi nkuko abyivugira mbere ya za mikoro n’ibyuma bifata amajwi bitandukanye.

*Ntiyumva na mba abarwanashyaka, ntawe umugira inama ngo niwe uzi ubwenge, ngo ishyaka niwe ngo kandi ibanga ryaryo riri ku mutima, ngo avuga ibimuva ku mutima bitamuva mu bwonko, munyumvire namwe.

3)Yishe ingingo ya 10: Abari mu buyobozi bw’imitwe ya politiki bagomba kwirinda:

2° Gukoresha igitugu n’iterabwoba, gukoresha igitinyiro bahabwa n’umwanya bafite mu buyobozi bw’umutwe wa politiki mu nyungu zabo bwite cyangwa ngo bice amategeko.

*Ibi nibyo bimuranga ngo Ishyaka niwe, ngo muri iki gihugu ntawundi atinya uretse KAGAME gusa, ngo niwe bari mu rwego rumwe, ngo akora icyo ashatse utacyemeye agategeka kongere kumusezerera; ngo ni Perezida w’akadakuka.

3° Gukorera mu bwiru no kugambana

4° Gutonesha cg kuvangura abayoboke bo mu mitwe ya politike bayobora bashingiye ku bwoko, akarere, idini n’ibindi byose bibangamiye uburenganzira bwa muntu.
*Uwavuga uburyo akorera mu bwiru ntiyabirondora nta kanama nkemurampaka na kamwe agira, nta trésorier, ntawe arasomera cg se ngo amugezeho porogarame politike y’Ishyaka, ntawe uzi ibiri kuri konte y’Ishyaka, ashyiraho inzego nta matora, ntawe uzi igihe byabereye ukumva ngo kanaka n’iki ukumirwa n’icyakurikijwe kikayoberana, asinyana amasezerano n’abantu abayobozi bakorana n’abarwanashyaka batabizi ni byinshi.

*Afata ibyemezo ahubutse. Urugero ni nk’icyo kumanika amadarapo mu Ntara aho atakodesheje amazu, akajya kuyashaka no kuyishyura ku munsi wo kumanika amadarapo, bigasigira isura mbi ishyaka ayabuze; kubwira abarwanashyaka ko ntacyo bavuze abo ashaka aribo bagomba kumugezaho ibitekerezo batarenze batanu (5), ngo nibo akunda kandi yishimiye, nyumvira nawe iyo aganisha Ishyaka. Hari byinshi.

IV. ITEGEKO NGENGA RY’IMITWE YA POLITIKI YEMEWE
MU RWANDA

Ntitwabona aho duhera tubirondora, muryisomere, nawe ubwe ararisoma azi ko yarivuyanze bitewe na bimwe mubyo twavuze haruguru bimuranga atubahiriza.

Umwanzuro: Nta cyiza yifuriza abarwanashyaka n’abanyarwanda muri rusange, ahubwo kuko ibi byose bitari mu ntego n’imigambi y’Ishyaka nkuko biri muri Statut ahubwo abikora ku nyungu z’iwe zitazwi kuko ibanga ngo rimuri ku mutima. Rero nta cyizere agomba kugirirwa.
MURAKOZE.

Bikorewe i Kigali, kuwa 03/02/2010
KOMITE NYOBOZI

TEL: 0788522845/0788878731

ABARWANASHYAKA Kigali, kuwa 03/02/2010
B’ISHYAKA PS – IMBERAKURI
BITANDUKANYIJE N’IMYITWARIRE
MIBI YA Me NTAGANDA Bernard
TEL: 0788522845/0788878731

Bwana Muyobozi w’Ishyaka
PS – IMBERAKURI
K I G A L I.

Impamvu: Gusabwa kwegura ku buyobozi
bw’Ishyaka PS – Imberakuri

Bwana,

Twe abarwanashyaka b’ikubitiro ba PS – Imberakuri, dushingiye ku mategegeko agenga ishyaka nkuko ryemewe na Leta y’u Rwanda, dushingiye kandi ku Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya polikiki yemewe mu Rwanda, dushingiye kandi ku ndangamyitwarire y’imitwe ya politiki n’abayoboke bayo, dushingiye kandi ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, dusanze warateshutse bikabije kandi bitakwihanganirwa ku ngingo nyinshi, cyane cyane izigize statut ya PS – Imberakuri, nkuko ubyibonera k’umugereka w’iyi baruwa.

Bitewe nuko wateshutse bikabije ku nshingano zawe kandi ukaba waravangiye ishyaka ushaka kurigonganisha n’amategeko agenga imyitwarire ijyanye n’imitwe ya politiki n’abarwanashyaka bayo agenderwaho mu Rwanda ndetse n’Itegeko Nshinga.

Dushingiye kandi ku mvugo nyandagazi zawe, guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikuranga, dusanze ibyo byose bigukuraho ubunyangamugayo n’icyizere wagiriwe n’abarwanashyaka.

Kubw’izo mpamvu zose, tugusabye kwegura ku buyobozi bw’ishyaka PS – Imberakuri no gutumiza inama rusange idasanzwe mu gihe kitarenze kuwa 14 Gashyantare 2010 ku birebana no kwegura kwawe; n’utabyubahiriza amategeko yo azubahirizwa. Bityo abarwanashyaka bakazishyiriraho inzego ziboneye z’ubuyobozi bw’ishyaka bubifuriza iterambere n’umutekano usesuye.

Mugire Amahoro.

Bikorewe i Kigali, kuwa 03/02/2010
Komite Nyobozi

Bimenyeshejwe:
-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa SENA
-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite
-Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imitwe
ya Politiki yemewe mu Rwanda
-Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge
-Perezida wa Komisiyo y’Amatora
-Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ni itangazo rigenewe abanyamakuru ryanditswe na Komite Nyobozi y’abayoboke ba PS Imberakuri bitandukanije na Ntaganda Beranard.

Ubwanditsi

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3113.html

Posté par rwandaises.com