Perezida Paul Kagame niwe wafunguye ku nshuro ya karindwi umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’igihugu, ubu ukaba uri kubera mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba.

Nk’uko tubikesha The New Times, perezida Kagame yabwiye abayobozi b’u Rwanda guhindura imitekerereze yabo, bagakorera abaturage imirimo uko bikwiye kandi ku gihe (good services), kandi buri gihe bagatekereza mbere na mbere ku nyungu z’igihugu.

Perezida akaba yanasabye byimazeyo abayobozi kugaragaza ibikwiye gushyirwamo ingufu cyangwa guhindurwa ndetse n’ibyatanga umusaruro mwiza kurushaho, ati “ ntawakubaka inzu ikomeye adafite umusingi mwiza”. Mu kugaragaza ko hakiri inzego zimwe na zimwe zigifite ibibazo, kandi ko abayobozi bamwe babuze ubushobozi bwo kugera ku musaruro, yasabye abayobozi ko bashyira hamwe kugira ngo bahindure imikorere kandi n’umusaruro wiyongere.

Perezida Kagame kandi yanenze umuco wa “Gute” mu buryo rimwe na rimwe usanga abantu bibaza “uko bigenda” aho kugirango bakore icyo bisabwe kugirango bahindure icyo kitagenda, kandi bageze ku banyarwanda ibyo bakeneye kugirango igihugu gitere imbere kigana icyerekezo. Yatangaje ko gutegereza ibisubizo nta kazi ukora ari “ururimi atumva” kandi yanenze kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’ubushize.

Perezida ati “Nta nzira z’ubusamo zihari ku bisubizo dukeneye, n’ubwo twateye imbere mu bukungu mu minsi ishize”, yongeraho ati « nimutekereze ibyo twari kuba twaragezeho iyo habaho umuco wo gukunda akazi no kwitanga ».

Mu bukungu, perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite isura nziza mu kurwanya ruswa, ko ariko muri iki gikorwa hagomba kwiyongeramo abantu mu rwego rwo kugihashya burundu “nta bwoba nta no kwihanganira ababikora”.

Yasabye byimazeyo abayobozi kureka gukorana n’abatabishoboye kubera ubushuti bafitanye, ahubwo bakibanda mu kubaka inzego z’igihugu kugirango habeho iterambere kandi igihugu kigire ingufu. Yatangaje ko umwaka wa 2010 ari uwo kwizera, yongeyeho ati “tugomba kubahiriza amasezerano”, yakomeje asaba abayobozi baba ab’inzego za leta cyangwa se bikorera ku giti cyabo gukorera abaturage nk’uko nabo bifuza kuba bakorerwa, yongeraho ko izi nama zigomba kugira akamaro aho kuba ari gahunda igomba gukorwa.

Perezida Kagame yaragize ati “Tugomba gufata inshingano zacu mbere y’uko tunabyita akazi, hari byinshi byiza twakora, u Rwanda rurabikeneye”.

Ku munsi wa mbere w’umwiherero, hakaba hafashwe imyanzuro yo :
:
• Gufatira hamwe inshingano zo gukorana mu rwego rwo kwihutisha akazi n’inzira y’iterambere

• Kongera ubushobozi bw’ibigo mu gutanga za serivise.

• Guteza imbere ubugenzuzi ku buryo ibikorwa bya ngombwa byubahirizwa.

Simbi

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3171.html

Posté par rwandaises.com

facebook