Dr Mugabo Pierre ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu Rwanda (Foto / Interineti)

Jerome Rwasa

KIGALI – Dr Pierre Mugabo ubarizwa  mu ishami rya farumasi muri kaminuza ya Western Cape mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ashobora koherezwa mu Rwanda kwitaba ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Amakuru aturuka muri Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’Afurika y’Epfo akaba yemezwa n’Umujyanama wa mbere Nyirubutama Jean Paul yavuze ku ya 22 Gashyantare 2010 ubwo yavuganaga na The New Times ko Dr Mugabo Pierre n’umugore we Musanganire Félicitée bombi bakora muri iryo shuri, ariko bakaba bahari mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyirubutama yavuze kandi ko Mugabo n’umugorewe babwira kaminuza yabahaye akazi ko ibyo baregwa nta shingiro bifite, bakaba bayisaba kutabiha agaciro, akongeraho ariko ko igihugu cy’Afurika y’Epfo cyemera mu mategeko yacyo ko abanyabyaha boherezwa mu bihugu babikoreyemo kabone n’ubwo nta masezerano yo kubahererekanya yaba yarasinywe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika, Augustin Nkusi, akaba yarabwiye The New Times ko icyifuzo cyo gusinyana amasezerano na Leta y’Afurika y’Epfo cyamaze gushyikirizwa ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Musanganire Félicitée ubu ukora mu kigo cy’iyo kaminuza gishinzwe iby’icyorezo cya Sida ari na ho yize akaba yarakatiwe adahari mu mwaka wa 2006 n’Urukiko Gacaca mu Ntara y’Amajyepfo igifungo cy’imyaka 25.

Ayo makuru kandi avuga ko Musanganire Félicitée yahamwe n’icyaha cyo kuba yarashyize bariyeri imbere ya Hoteli Faucon mu Mujyi wa Butare akaba yarakoraga akazi ko kugenzura indangamuntu agira ngo ashobore gutandukanya abahutu n’abatutsi, abagaragaye ko ari abatutsi bakajyanwa kwicirwa hafi y’isomero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Musanganire Félicitée ni umukobwa w’uwabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda, Dominiko Mbonyumutwa, yahamwe kandi n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu rupfu rwa Prof. Claver Karenzi hamwe no gufatanya na Dr Eugen Rwamucyo mu rupfu rw’uwitwa Cécile Nyirasikubwabo wahoze ari umukozi w’Ikigo cya Kaminuza cy’Ubuzima Rusange (Centre Universitaire des Santés Publiques : CUSP).

Dr Mugabo na we yashinjwe hamwe na bagenzi be 9 mu rubanza Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma mu Ntara y’Amajyepfo rwitiriwe abadogoteri rukaba rwarabaye mu mwaka ushize wa 2009. Urwo rukiko rwabahamije ibyaha byakorewe ku bitaro bya Kaminuza bakaba barakatiwe imyaka iri hagati ya 19 na 30.

Muri urwo rubanza harimo Dr Pascal Habarugira, Dr Jean Népo Nsengiyumva, Dr Séraphin Bararengana, Dr Ignace Bigirimana, Dr Munyemana, Dr Alphonse Karemera, Dr Bruno Ngirabatware, Dr Gatera Geoffrey na Dr Charles Sijyeniyo.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=359&article=12520

Posté par rwandaises.com