Ambassadeur Toyi Gabriel (Foto / Interineti)

Sebuharara Sylidio

KIGALI – Nk’uko byatangarijwe ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 22 Gashyantare 2010 na Nkunzurwanda Epimaque uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL : Communauté Economique des Pays des Grands Lacs), impuguke z’ibihugu bihuriye kuri uwo muryango ku wa 18 Gashyantare 2010 ni bwo zashoje inama yaberaga i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikaba yari igamije kuvugurura amategeko agenga ishyirwaho rya CEPGL ryari rimaze imyaka 24 risa n’aho ridakora.

Iyi nama yabereye muri RDC ikaba ije ikurikiranye n’indi yari yabereye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi muri Nzeli 2009, bimwe mu byo izo mpuguke zibanzeho harimo kwemeza ko CEPGL iriho kandi ikora, bikaba bibaye nyuma y’igihe wigeze kumara udakora neza bitewe n’umutekano muke wabaye muri ibi bihugu ukoreramo byatumye hari ibigomba guhinduka.

Ikindi kibanzweho ni ukugaragaza uburyo ibihugu bizajya bitanga imigabane, aho ibihugu bizajya binganya imigabane bitanga, bikaba bitandukanye n’uko byari bisanzwe, aho RDC yatangaga 50 % by’ingingo y’imari, u Rwanda rugatanga 25 % kimwe n’u Burundi.

CEPGL yari isanzwe yemera ko hakoreshwa ururimi rw’igifaransa, iyi nama yemeje ko icyongereza kizajya gikoreshwa hamwe n’igifaransa, uwo muryango ugakoresha izo ndimi uko ari ebyiri.

Hasabwe kandi ko hazajyaho ishami ryo gukemura impaka, hemezwa ko hashyirwaho urukiko rw’ubutabera (Cour de Justice) muri bihugu bigize CEPGL. Ngo ibyo bizatuma habaho ubwisanzure no guhana amakosa yakorwa na bamwe mu bagize uwo muryango, bikazafasha kandi mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bihuriye kuri uwo muryango.

Ivugururwa ry’amategeko ya CEPGL rikaba ryemezwa kandi rigasinywa n’abakuru b’ibihugu nyuma y’uko riba ryashyikirijwe Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bihuriye kuri CEPGL bakabanza kurinononora.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=359&article=12519

Posté par rwandaises.com