Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Baturarwanda;

Ndabasuhuza kandi mbifuriza Umunsi Mukuru Mwiza w‘Intwari.

Intwari z’Igihugu twibuka uyu munsi zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero, biri mu byiciro bitandukanye, byubaka u Rwanda.

Uyu munsi rero, utwibutsa n’umutima wo gukunda Igihugu, w’ubwitange, w’ubushishozi, ndetse no guteza imbere u Rwanda n’ Abanyarwanda .

Duhereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, birakwiye ko dukomeza gutera ikirenge
mu cy’izo ntwari twibuka uyu munsi.

Turashishikariza Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari mu mibereho yabo ya buri munsi, byose bigakorwa tugamije guteza imbere Igihugu cyacu.

Iterambere ni  urugendo rugamije guhindura mu buryo bwiza ubuzima bw’Igihugu kandi mu nzego zose. Rigaragarira mu miyoborere myiza, mu butabera, mu bukungu, no mu mibereho myiza y‘Abanyarwanda.

Turebye aho u Rwanda rugeze ubu muri izo nzego zose, twavuga ko habaye ibikorwa by’ubutwari mu rwego rwo kurusana no kurwubaka.

Mu by’ukuri, iyo urebye aho u Rwanda ruvuye, hari bamwe babonaga ko rutazongera kubaho nk’Igihugu. Nyamara habayeho ubutwari, ubushake, n’ubwitange byo kurubohora, kurusana, no kurwubaka, ubu rukaba rufite agaciro rukwiye.

Bikwiye kumvikana ko ubutwari atari ukutagira ubwoba; ahubwo ni ugutinyuka guhangana n’igiteye ubwoba, cyahungabanya ubuzima n’imibereho y’abantu.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi;

Icyo dukwiriye gutinyuka guhangana na cyo muri iki gihe ni ubukene,  n’imyumvire n’imikorere imenyerewe, akenshi idahwitse.

Muzi ko mu  myaka yashize ubukungu bwari bushingiye cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi.
Umurage w’umwana ukaba uwo kumuha isambu, na we akazayiraga abazamukomokaho.

Mu gihe tugezemo ntabwo ubukungu bwacu bukwiye gukomeza gushingira ku butaka bwonyine. Ahubwo ubukungu burambye bugomba gushingira ku bantu, bafite ubumenyi  n’ubuhanga  byashingirwaho, bikabaha ubushobozi  bwo guhanga imirimo.

Leta yashyizeho, kandi ikomeje gushyiraho, gahunda n’ingamba z’iterambere bikenewe. Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda twese, mu miryango yacu, mu nzego zitandukanye, dufatanya kubishyira mu bikorwa, tukagira umusaruro mwiza, mwinshi, kandi vuba.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi;

Nongeye kubasaba no kubashishikariza ko ubutwari mubugira intego mu byo mukora byose.
Bityo iterambere twifuza tukarigeraho ku buryo bwihuse kandi tukagira Igihugu twishimiye, twifuza kuzaraga abana bacu.

Murakoze!
Mugire umunsi mwiza.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=350&article=12057

Posté par rwandaises.com