– Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, n’uruzinduko rwa perezida wabwo mu Rwanda;

– Uko abona igihe cy’amatora kiri imbere no ku byibazwa niba aziyamamaza;

– Yabajijwe ku kibazo cy’abanyeshuri bahagaritswe na SFAR, ababana bahuje ibitsina, Ingabire Victoire, Kigeli n’ibindi…

Nk’uko bimenyerewe buri kwezi, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2010, perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Iki kiganiro kikaba cyabereye mu cyumba cy’inama y’abaminisitiri (cabinet room) muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yatangiye yifuriza abanyamakuru umwaka mushya muhire wa 2010, dore ko bwari ubwa mbere aganira nabo muri uyu mwaka. Yavuze ko uyu mwaka watangiye neza, akaba yaranashoboye gusura ibice bitandukanye by’igihugu, akabonana n’abaturage. Yitabiriye kandi Inama ya 14 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yabereye Addis Abeba mu minsi ishize, ikaba yari igamije kuganira ku mahoro, umutekano n’iterambere rya Afurika muri rusange. Abajijwe ku byo abakuru b’ibihugu baba batarumvikanyeho muri iyo nama nk’ingengo y’imari n’ibindi, perezida Kagame yasubije ko iyo abantu baganiriye ntibumvikane ku bintu bimwe na bimwe, ibiganiro bikomeza , ariko ko muri iyo nama hari byinshi byagezweho.

image
Perezida Kagame na Robert Zoellick, umuyobozi wa Banki y’Isi mu mubonano Addis Ababa (foto Moses T. igihe.com)

Nyuma yo gusubiza iki kibazo, ikiganiro cyamaze amasaha abiri n’igice cyibanze ku ngingo nyinshi, ariko harimo iziri nyamukuru, hakurikijwe ibibazo byagiye bibazwa n’abanyamakuru :

Ubutabera mpuzamahanga

Umwe mu banyamakuru bari aho yabajije perezida wa Repubulika ku by’urugendo minisitiri w’ubutabera aherutse kugirira ku rukiko mpuzamahanga i La Haye mu Buholandi: uko rwagenze n’icyo rwagezeho. Aha yashubijwe ko na mbere y’uko minisitiri agenderera urwo rukiko, umushinjacyaha warwo Luis Moreno Ocampo ubwe yari yasuye u Rwanda. Asobanura icyo ingendo nk’izo zigamije, perezida Kagame yagize ati « umurongo wacu ni uko ubutabera bwaberaho bose ku isi, ntihabeho ubusumbane ubwo aribwo bwose, no kurenganywa kw’ibihugu bimwe na bimwe…Ibiganiro tugirana n’ubutabera mpuzamahanga rero bishingira aho.»

Ku kibazo cy’ibizakorerwa abanyarwanda baba hanze bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, perezida Kagame yavuze ko icyangombwa ari uko habaho ubutabera. Ati « ibyo bihugu bishobora kuburanisha abakekwa cyangwa bikaboherereza urukiko mpuzamahanga ku Rwanda (TPIR/ICTR) ; ibyo bihugu kandi bishobora kubohereza mu Rwanda (extradition).

Abanyeshuri bari bahagaritswe na SFAR

Ku kibazo cy’abanyeshuri batangira muri za kaminuza zitandukanye birukanywe, nyuma bakaza kwemererwa gusubira ku ishuri, perezida Kagame yavuze ko abo byarebaga (aribo Leta), aribo ikibazo cyariho, aho kuba ku banyeshuri. Ati “abantu bihutiye gushyira mu bikorwa icyemezo, ariko bibagirwa ko icyaha aribo kigarukaho. Ibi byatumye nyuma bitera amakimbirane, ababishinzwe ntibabikemura, kugeza igihe bingereyeho.”

Perezida Kagame kandi yahishuriye abanyamakuru ko ikibazo cyamugezeho hashize iminsi nk’itatu bakiganiriyeho mu nama y’abaminisitiri, gusa ngo byabaye ngombwa ko gihita gikemurwa byihuse, kandi bigakorwa na Leta, kuko ariyo yagiteye.

Abakorana imibonano mpuzabitsina babihuje (homosexuals)

Abanyamakuru bifuje kumenya uko Leta ibona ikibazo cy’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, mu gihe mu nteko ishinga amategeko hari umushinga w’itegeko urimo ingingo ihana abo bantu, kandi n’itegeko nshinga rikaba ribishimangira, aho rivuga ko umubano wemewe ari uw’umugabo n’umugore.

Mu kugisubiza, minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama wari uri aho, yavuze ko uwo mushinga w’itegeko ugeze mu nteko bawuganiriyeho, ngo ariko guverinoma yo ntiyari ifite gahunda yo guhana umuntu kubera ko aryamana n’uwo bahuje igitsina. Ati “ Leta ntigena uko abantu babana mu byumba byabo, nta n’uhanirwa uko yitwara n’igitsina cye. Ikibazo cyaba gusa uwabyitwaza akanduza abandi, uwo arabihanirwa n’amategeko.”

Mu gusubiza ku ibyibazwa niba leta izemerera abakora imibonano mpuzabitsina babihuje kubana , perezida Kagame yavuze ko ibyaganiriwe ari imiterere y’abantu n’uko bayikoresha, atari uko babana binyuze mu mategeko.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa n’urugendo rwa perezida wabwo mu Rwanda

Perezida Kagame yatangarije abanyamakuru ko koko biteganyijwe ko perezida Sarkozy w’u Bufaransa azasura u Rwanda mu minsi iri imbere; gusa ngo nibihinduka abanyamakuru bazabimenyeshwa. Ngo leta y’u Rwanda yifuza rwose kubana n’ibindi bihugu byaba ibyo duturanye cyangwa ibya kure.

Abajijwe niba gusubukura umubano n’u Bufaransa bivuze ko amaraporo icyo gihugu kivugwamo nka raporo Mucyo na raporo Mutsinzi zizata agaciro, perezida Kagame yavuze ko izo raporo n’izindi zose zizagumaho, kuko zifite aho zihuriye n’amateka y’igihugu n’abayagizemo uruhare bose. Ikindi ngo ni uko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda uri gutera imbere rwose, ngo ariko ntugomba gushingira ku kwibagirwa ibyabaye. Ugomba gushingira ku kubana mu kuri, no mu guhana agaciro.

Ese perezida Kagame aziyamamaza mu matora ya perezida wa Repubulika twimirije imbere?

Iki kibazo cyakunze kugaruka mu byo yabajijwe; perezida Kagame yavuze ko niba ishyaka rye ryumva yarihagararira mu matora ataha, azicara akabitekerezaho, nyuma akagena igikwiye. Yongeye ati “ As you know, I’ve been serving from 2003, and we’re going into second term. Normally, I should be able to continue, because I’m already serving.” Ni nko kuvuga ati “nk’uko mubizi, kuva mu 2003 nyobora igihugu nka perezida watowe. Ubusanzwe, nakagombye kongera nkakorera abanyarwanda, kuko n’ubundi nsanzwe mbakorera.”

Ngo kubera inshingano n’ishyaka yumva afitiye igihugu, arumva nta kibazo cyaba kirimo. Hagati aho ngo ishyaka rye rizabanza rigire uko ribigena, ngo ariko arumva nta mpamvu ryagena ko adakwiye gukomeza. Gusa ngo we nta kintu afata nk’aho ari uko kimeze (for granted). Ngo kuba yaratoranyijwe kongera kuyobora ishyaka rye rya FPR mu mezi ashize ntibivuze ko yahise aba umukandida w’ishyaka ako kanya. Nanone ariko ngo we abona afite advantage…

Ngo icyo we yifuza mu gihe cy’amatora ni amahoro n’umutekano uzatuma abanyarwanda bihitiramo uwo bumva azabayobora. Gusa ngo n’ubwo azaba ari mu gihe cy’amatora, ubuzima bugomba gukomeza, abaturage bagakora nk’uko bisanzwe. Itangazamakuru ryo ngo ararisaba kumva ko rigomba kuganisha ku kubaka igihugu, kabone n’iyo ibitangazamakuru byaba bifite imirongo itandukanye.

Victoire Ingabire

Umunyamakuru yabajije ku byerekeye Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU Inkingi, ngo ku kibazo cy’uko yaba amaze iminsi avuga amagambo asubiza inyuma abanyarwanda. Aha perezida Kagame yagize ati “nagirango numvikanishe ikintu kimwe: mu mategeko y’iki gihugu, uwo muntu ntaho aremererwa kuba icyo ashaka kuba aricyo. Ababimuha ni abamufitiye impuhwe, bamwifuriza ko yaba cyo. » Aha akaba yashakaga kuvuga ku bavuga ko uyu mugore ari umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika (ntarabyemererwa), cyangwa ngo ayoboye ishyaka rya opposition (ntiriremerwa n’amategeko).

Aha Perezida Kagame akaba yari amaze kuvuga ko Victoire Ingabire ngo ashobora kuba igihe aza yaramanutse mu ndege yizera ko nagera ku kibuga cy’indege bari bumufate. Ati “burya hari igihe umuntu aba yifuza ikintu, ariko ibyo ashaka ntabe aribyo umuha…Gusa ikintu cyose gifite aho kirangirira, nicyo cyiza cy’amategeko no kuyakurikiza…Iby’uyu mudamu utera urusaku cyane ni ukubirekera abashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya…Jye aho ndi ni uko umutekano w’abanyarwanda ugomba kutavogerwa.Uyu cyangwa undi wese ntazahungabanya umutekano w’abanyarwanda; iyi ni inshingano yanjye.”

Ku bandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ibintu bitandukanye, perezida Kagame yavuze ko ntawe ubuza umuntu kuvuga. Ati “ibyo nta munyarwanda byagakwiye kuraza adasinziriye kuko imbere y’abo bantu hari urukuta rwubakishije inzego zikomeye n’amategeko…U Rwanda si igihugu kivogerwa n’abakirimo cyangwa abari hanze.”

Itahuka ry’umwami Kigeli

Abajijwe ku itahuka rya Kigeli V Ndahindurwa wari umwami w’u Rwanda, perezida Kagame yavuze ko byaba ari byiza cyane bibaye, kuko n’ubundi leta yari yaramusabye gutaha, nk’abandi banyarwanda bari hanze. Ngo ikibazo ni ukumenya icyo azataha ari cyo: niba yaza nk’umwami cyangwa nk’umunyarwanda wese utashye mu gihugu cye. Gusa ngo nataha bizamugirira inyungu kurusha aho ari ubu.

Ibindi

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku miturire mu mujyi wa Kigali, aho hamwe na hamwe abantu bimurwa ariko ntibishyurirwe igihe. Aha ngo arasanga icyaba cyiza ari uko abimura abantu bazajya babanza kubahiriza ibyangombwa byose, abishyurwa bakishyurwa, hakabaho kwitegura bihagije kugirango hatabamo gushyira abantu mu gihirahiro.

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku burezi, ikoranabuhanga n’ibindi bigize ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Iki kiganiro cyarangiye saa saba n’iminota 55 (13h55), kikaba cyitabiriwe n’abanyamakuru barenga 30 bahagarariye itangazamakuru rya leta, iryigenga n’ab’ibitangazamakuru mpuzamahanga; IGIHE.COM nayo ntiyahatanzwe.

Hejuru: Perezida Kagame mu kiganiro yigeze kugirana n’abanyamakuru (foto orinfor)

Olivier NTAGANZWA

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2949.html

Posté par rwandaises.com