Mukantabana Rose, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite (Foto / J Mbanda)

Kizza E. Bishumba

MU NTEKO – Mu ngoro Ishinga Amategeko ku Kimuhurura ku wa 15 Gashyantare 2010, Mukantabana Rose, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ubwo yatangizaga ikiganiro nyunguranabitekerezo n’uruhare rw’Inteko mu gukumira, kurwanya ruswa n’akarengane yatangaje ko ruswa ari indwara imunga ubuzima nka Sida bikaba bikwiye ko habaho ubufatanye mu guhangana na yo.

Hon. Mukantabana yashimangiye ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu, atanga urugero rwa bamwe mu bayobozi bikubira iby’abandi ndetse ugasanga ibyo banyereje babijyana mu bindi bihugu kandi bazi ko hari ibikorwa remezo binyuranye biba bigikenewe mu Rwanda nk’imihanda, amashuri n’ibindi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite yongeyeho ati “ijya kurisha ihera ku rugo, mbere yo kugira ngo abandi bamenye ububi bwa ruswa ni twe dukwiye kubisobanukirwa mbere y’abandi cyane ko ari twe dushyiraho amategeko”

Hon. Mukantabana yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarenga hashyiraho inzego zitandukanye zo kuyirwanya, yongeraho ko ari byiza kuba bahuye nk’urwego rw’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bungurane ibitekerezo kuri icyo kibazo hatezwa imbere imiyoborere myiza y’Icyerekezo 2020 ndetse na gahunda yo kurwanya ubukene (EDPRS) u Rwanda rwiyemeje.

Madamu Ingabire Immaculée uhagarariye “Transparency Rwanda”, umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane yavuze ko uwo muryango washyizweho mu mwaka wa 2004 hagamije guhuza imbaraga za Leta n’iz’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo hakemurwe ibibazo byariho cyane mu Mujyi wa Kigali bijyanye na ruswa n’akarengane cyane mu itangwa ry’ibibanza n’ibindi.

Yavuze ko ruswa igaragarira henshi aho usanga itangwa nk’impano hagamijwe kubona serivisi umuntu atagombaga kubona, gukoresha ububasha umuntu afite mu kazi, icyenewabo, guha umuntu icyubahiro kitajyanye n’itegeko, kudindiza serivisi wagombaga guha umuntu, kwima amatwi uwo ugomba guha serivisi hagamijwe ko atanga ruswa n’ibindi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=356&article=12359

Posté par rwandaises.com