Ku cyumweru habaye amasengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu basengewe na Rev. Pastor Rick Warren aho umushyitsi mukuru muri aya masengesho yari Minisitiri w’Intebe Habumuremyi Pierre Damien akaba yasabye abayobozi bose gutanga serivisi nziza kubo bayobora.

Muri aya masengesho hari higanjemo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego nkuru zitandukanye harimo Abaminisitiri, Abadepite, Ingabo z’igihugu, Polisi y’Igihugu n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu. Bibukijwe ko kugira ngo iterambere rirambye ry’igihugu rigerweho basabwa guha buri wese uje abagana serivisi nziza aho insanganyamatsiko y’aya masengesho yagiraga iti “Guhamagarira gukorera abandi, amahame y’ubuyobozi bufasha abandi”.

Aya masengesho yari yitabiriwe na Rev. Pastor Dr Rick Warren uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uzwi cyane hano mu Rwanda bitewe n’igitabo yanditse cyitwa “Ubuzima bufite intego”, Warren wigishije ijambo ry’Imana, yavuze ko umuyobozi ufite abo ayobora agomba kwicisha bugufi ashyira imbere inyungu z’abo ayobora kurusha inyungu ze ku giti cye.

Minisitiri w’Intebe asanga iyi nsanganyamatsiko ijya guhura n’iyo abayobozi baribagiriye mu mwiherero uherutse kubera i Gako mu Karere ka Bugesera aho naho bagarutse kuri icyi gikorwa cyo gutanga serivisi inogeye buri wese dore ko nigerwaho nk’uko byifuzwa, izorohereza u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020.

“Kwicisha bugufi kw’abayobozi no gukoresha igihe gito kugira ngo ibyo twifuza nk’abanyarwanda bigerweho vuba, ibyo bihuye n’ubuyobozi bwiza twifuza,” ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Habumuremyi. Yakomeje ashimangira ko hagomba gushyirwa imbaraga kubyo bakorera abayoborwa ku buryo bizahindura ubuzima bwabo mu gihe gito kandi abayobozi bagakora ibikorwa bituma abayoborwa batera imbere mu gihe gito kandi cyihuse.

Aya masengesho asanzwe ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu rwego rwo guhuriza hamwe abayobozi b’igihugu basengera igihugu, gushimira Imana ibyo yakoreye u Rwanda, ukaba kandi waratangiye iki gikorwa mu mwaka w’1995.

U Rwanda rwihaye intego yo kuva ku itangwa rya serivisi kuri ubu rigeze kuri 66% ryagera kuri 80%.

www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/minisitiri-w-intebe-yasabye-abayobozi-kwicisha-bugufi-imbere-y-abayoborwa.html

Posté par rwandanews