Ingengabihe y`ibijyanye n`amatora ya Perezida wa Repubulika kuva uyu mu nsi kugeza hamenyekanye amajwi y’uzaba yatsindiye kuyobora U Rwanda mu myaka 7 iri imbere yatangarijwe abanyamakuru.
Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y`igihugu y`amatora, kuri uyu wa kane yatangarije abanyamakuru aho igeze itegura amatora ateganijwe ku ya 09 Kanama uyu mwaka, ikiganiro cyabereye mu cyumba cy`inama cy`akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa kane, kikaba cyayobowe na Perezida w`iyo komisiyo, Prof Chrisologue Karangwa afatanyije n`umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, Bwana Charles Munyaneza, kikaba ndetse cyitabiriwe n`umuyobozi w`akarere ka Nyarugenge.
Muri iki kiganiro byashyizwe ku mugaragaro ko kugeza ubu abanyarwanda bamaze kujya kuri lisiti y`itora bagera kuri miliyoni ebyiri n`ibihumbi Magana atatu na makumyabiri na bane, magana inani mirongo icyenda na batatu (2,324,893), ujanishije bakhttp://www.rwandaises.com/images/news/resized/wS42LKW.jpgaba bangana n`9,7 by`abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora. Gusa ngo lisiti iracyakomeza gukorwa ariko inakosorwa, ibi bikaba bivuze ko abari kuri iyi lisiti baziyongera nk`uko byatangarijwe abanyamakuru.
Prezida wa komisiyo y`igihugu y`amatora yabajijwe ku byagiye bihwihwiswa ko mu matora yo muri 2003, kugira ngo amatora agende neza, komisiyo ayoboye yatse amasosiyete umusanzu ku gahato, ibi akaba yabihakanye avuga ko ibyo bitigeze bibaho, asobanura ko ababikoze byaturutse ku bushake bwabo ndetse ko mu matora y`uyu mwaka ntawe bateganya kwaka umusanzu ku gahato, uretse ko ngo nta n`uwo iyo komisiyo yari yegera imwaka umusanzu mu migendekere myiza y`amatora.
“Ku itariki ya 17/08/2010 abanyarwanda bazarara bazi uwatorewe umwanya wa prezida wa repubulika”, ibyo ni ibyatangajwe na Bwana Prof Karangwa Chrisologue, Perezida wa Komisiyo y’amatora.
Muri iki kiganiro kigenewe abanyamakuru, umunyamabanga nshingwabikorwa w`iyo komisiyo yamenyesheje abanyamakuru ko lisiti ntakuka y`abazatora izatangazwa ku ya 23/07, naho kwakira kandidatire z`abashaka kwiyamamaza bikazakorwa kuva tariki ya 24/6 kugeza kuri 02/07, naho abakandida bujuje ibisabwa, abashaka kwiyamamaza bakaba bazamenyeshwa abanyarwanda ku ya 07/07, kwemerwa kwa kandidatire z`abujuje ibisabwa bikazakurikirwa no kwiyamamaza kw`abo bakandida, bityo nyuma y`amatora ategerejwe ku ya 09 Kanama 2010, komisiyo y`igihugu y`amatora izatangariza abanyarwanda uzaba yegukanye kuyobora URwanda mu yindi manda y`imyaka 7 izarangira muri 2017, iyo tariki ikaba ari iya 17 Kanama 2010.
Uretse gutangarizwa aho komisiyo igeze itegura amatora, abanyamakuru bahawe urubuga maze babaza niba kuba uyobora iyo komisiyo hari ishyaka abarizwamo bitazavangira ubwisanzure bwa bamwe mu matora, naho ku byerekeye imvururu ngo zaba ziri gupangwa n`amashyaka atavuga rumwe n`ubutegetsi muri icyo gihe cy`amatora, Prof Chrisologue Karangwa yavuze ko ashimira byimazeyo abashyize ahagaragara uwo mugambi mubisha hakiri kare yongeraho ko ibuye rigaragaye riba ritacyishe isuka, aha akaba yongeyeho ko umutekano uzaba ucunzwe uko bikwiye ndetse ko amategeko azafasha gukemura ikibazo binyuze mu kuyubahiriza no guhana uyarenzeho.
Abajijwe n`igihe.com ibyo abateganya kwiyamamaza baba bemerewe muri iki gihe gahunda zo kwiyamamaza zitaratangira, mu nteruro ngufi Perezida wa komisiyo yasubije ko bemerewe ibyo amategeko abemerera, aha akaba yirinze kurondora ibyo ari byo.
Florent Ndutiye
http://www.igihe.com/news-7-11-3130.html
Posté par rwandaises.com