Perezida Kagame mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guteranya ibyuma bigize imashini zikoreshwa mu buhinzi. (Foto/Village Urugwiro)

Badege Aloys

KIGALI – Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 18 Gashyantare 2010 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guteranya ibyuma bigize imashini zikoreshwa mu buhinzi, umuhango wabereye i Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.

Perezida Paul Kagame yabishimangiye agira ati “gukoresha imashini mu buhinzi ni ngombwa kugira ngo duteze imbere ubuhinzi twihaza mu biribwa”.

By’umwihariko Umukuru w’Igihugu yashimiye abafatanyabikorwa bafashije u Rwanda baturutse mu gihugu cya Korea y’amajyepfo ku nkunga batanze kugirango icyo gikorwa kigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda kigerweho, dore ko ari na bwo bwa mbere gikorewe mu Rwanda. Umukuru w’igihugu by’umwihariko akaba yarashimiye Bwana Hi Young Kim wari uhagarariye abo banya Koreya y’Amajyepfo ku kazi keza bakoze kugirango icyo gikorwa kigerweho.

Mw’ijambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko guteza imbere ubuhinzi bivuze byinshi nko gukorera mu makoperative abahinzi bakita ku gikorwa cyo guhinga bakoresheje imbuto z’indobanure bityo bigatanga umusaruro ukwiye.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibyo nibikorwa bizatuma twihaza mu biribwa tugasagurira n’amasoko bityo bikarushaho kudufasha mu guhahirana n’abandi.

Yanagarutse ku buhinzi bukoresha isuka dukunze kwita ubuhinzi gakondo, avuga ko uko imashini zikoreshwa mu buhinzi zizajya ziyongera niko ubuhinzi bukoresha isuka buzarushaho gucika birusheho kongera umusaruro.

Dr Agnes Karibata Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko izo mashini zishobora guhinga ahantu hatandukanye nk’ahahanamye ndetse n’aharambuye. Agaciro k’ibyakozwe byose harimo n’inyubako z’aho izo mashini ziteranyirizwa kangana na Miliyari 1,6Frw.

Minisitiri w’Ubuhinzi kandi yavuze ko uretse amahugurwa yatanzwe n’abo banya  Koreya y’Amajyepfo hari Abanyarwanda bazajya guhugurwa muri Koreya mu kongera ubumenyi ku bijyanye no gukoresha izo mashini.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=357&article=12411

Posté par rwandaises.com