yatangaje ko Mugesera niyoherezwa mu Rwanda, azahabwa ubutabera busesuye nk’ubwo abandi bakekwaho Jenoside bamubanjirije bahawe cyangwa bazahabwa. Naho Minisitiri w’u butabera Tharcisse Karugarama, we yatangaje ko uko byamera kose nta cyabuza Mugesera koherezwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere nibwo urukiko rw’ikirenga rufata umwanzuro wo kohereza cyangwa kutohereza mu Rwanda umunyarwanda Leon Mugesera uregwa kwinjira muri Canada abeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.Uyu mugabo kandi aregwa na leta y’u Rwanda kuba yaragize uruhare mu gutegura jenocide n’amagambo yakongeje urwango hagati y’abahutu n’abatutsi. Kuwa gatanu taliki ya 20 Mutarama 2012, nibwo byari biteganyijwe ko hafatwa icyemezo cya nyuma ku iyoherezwa rya Mugesera mu Rwanda. Uwo munsi abamwunganira mu rubanza bari basabye uru rukiko kuba rusubitse icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kurwanya ibikorwa by’iyicarubozo kabanze kige ku kibazo cy’uko aramutse yoherejwe mu Rwanda yahura n’ibibazo by’iyicarubozo, ibi bikaba byari byaranasabwe na mbere hose kuva ubwo yamenyeshwaga ko agomba gutahukanwa mu Rwanda, aho yavuye ahunze Leta yariho mu mwaka w’1992.

Tariki 12 Mutarama nibwo Leta ya Canada yagombaga kohereza Mugesera mu Rwanda, ariko ibiro bya Komisiyo ya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya iyica rubuzo (OHCHR-CAT), byasabye ko iyoherezwa rye ryakwigizwa inyuma ngo hakorwe iperereza ku ishyirwakungoyi ashobora gukorerwa.

Abashinjacyaha b’uru rukiko ntibavuga rumwe n’abunganira Mugesera bakaba bavuga ko nta mpungenge babona z’uko Mugesera yakorerwa iyicarubozo n’ishyirwakungoyi (torture) aramutse yoherejwe mu Rwanda.

Ministre w’ubutabera Tharciss Karugarama aherutse kubwira abanyamakuru ko ntakabuza uyu mugabo agomba kuzohorezwa mu Rwanda akaburanishwa.Yemeza ko azaburanishwa nkuko amategeko abiteganya atazahohoterwa kuko ibyo ari urubwa atera u Rwanda

Mugesera akurikiranyweho icyaha cyo gukangurira abantu kwica abandi abinyujije mu ijambo yavuze mu mwaka w’1992 muri mitingi ya MRND yabereye ku Kabaya.

Saadah Hakizimana

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4725

Posté par rwandanews