|
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, bwana Elmar Timpe na Minisitiri Mushikiwabo Louise basinyana amasezerano y’impano ubudage bwageneye u Rwanda
Nyiraneza Judith Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda bwana Elmar Timpe yasinye amasezerano na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Madamu Mushikiwabo Louise, y’inkunga y’amafaranga miliyoni mirongo itatu n’umunani n’ibihumbi magana atanu z’ama euro (38 500 000 Euro), ni ukuvuga miliyari 28 z’amanyarwanda azakoreshwa mu rwego rw’ubufatanye muri tekiniki no mu bijyanye n’imari. Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wakabiri tariki ya 09 Gashyantare 2010 ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku Kimihurura. Mu ijambo ry’Ambasaderi w’Igihugu cy’Ubudage, yashimiye uburyo igihugu cy’u Rwanda gitera imbere, kiyubaka mu rwego rw’ubukungu, mu bikorwa bitandukanye nk’iby’ingufu z’amashanyarazi guteza imbere n’ibindi Ubudage busanzwebugiramo uruhare mu ishyirwa mu ikorwa ryabyo ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Yanashimye uburyo inkunga zitangwa zikoreshwa neza, akaba ari nayo mpamvu ubufatanye buzakomeza hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Madamu Mushikiwabo Louise yatangarije Imvaho Nshya ko iyo nkunga yatanzwe na Guverinoma y’Ubudage yemeranyijweho n’ibihugu byombi mu butwererane bwemejwe mu nama umwaka ushize wa 2009 ; ikaba mu by’ukuri izakoreshwa mu byiciro bibiri, kimwe mu birebana n’imari gifite agaciro k’amafaranga miliyoni makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’ama Euro (26 500 00 Euro) ni ukuvuga asaga miliyari makumyabiri n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Icya kabiri cyerekeranye n’ubufatanye mu kuzana abakozi bafatanya n’ab’igihugu cy’u Rwanda (Technical Cooperation) gifite agaciro k’amafaranga miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’ama euro (12 000 000 Euro). Iyi nkunga izakoreshwa mu kurwanya ubukene aho miliyoni cumi n’enye zizinjizwa mu mutungo wa Leta zigakoreshwa mu buryo butandukanye nk’amabanki, agashyirwa muri FINA BANK, akazafasha mu gutanga inguzanyo ku mishinga icriritse idasaba amafaranga menshi, andi azakoreshwa mu buzima n’ibikorwa bigamije kurwanya ubukene nko kuboneza urubyaro hagamijwe iterambere rirambye. Leta y’ubudage yashimye uburyo ibikorwa Abanyarwanda baba babigizemo uruhare ndetse n’intambwe igaragara iterwa mu iterambere. Ibi byashimangiwe cyane kandi n’itangwa ry’iyi nkunga ryihutishwa na Minisitiri w’ubucuruzi mu gihugu cy’Ubudage wari uherutse mu Rwanda nko mu byumweru bibiri bishize, ubwo igihugu cy’Ubudage n’u Rwanda byakoranaga mu by’ubukungu. Inkunga itanzwe izakoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu, ikaba yariyongereyeho 50% ugereranyije n’inkunga ziheruka gutangwa kuva umwaka wa 2005.
http://196.12.152.72:88/imvaho1964a.html
Posté par rwandaises.com
|