De:

 

 

N’ubwo hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo mu 1994 yagiye ishyingurwa mu cyubahiro i Bugande, hari abandi bacyandagaye hirya no hino bagomba gusubizwa icyubahiro

Higiro Adolphe
“ Ingabire Victoire ntaremererwa kuba icyo ashaka kuba cyo kuko binyura  mu mategeko, kandi ntibirakorwa.  Amazina ahabwa mu bitangazamakuru ni ay’abamufitiye imbabazi (…) Hari ubwo ibyo ushaka atari byo uhabwa. Ibyo arimo asenya nabyo bifite aho bigomba kugarukira, amategeko niyo abireba ari nayo mpamvu ntavuga ngo ndabibona gutya. Tuzabirekera inzego zishinzwe gushyira amategeko mu bikorwa, kandi ibigomba gukorwa muzabigaye gutinda ariko ntibizahera. Cyakora ku bijyanye n’inshingano zanjye, umutekano w’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo ntibigomba kuvogerwa”.
Icyo ni igisubizo umunyamakuru w’ikinyamakuru The New Times yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hakaba hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 07 Mutarama 2010 mu Rugwiro. Uwo munyamakuru yari abajije Perezida wa Repubulika icyo atekereza kuri Ingabire Victoire uvuga ko aziyamamariza kuba perezida wa repubulika mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, nyamara ngo bikaba bigaragara ko akomeje guteza ibibazo hirya no hino aho agera kandi n’abaturage bamwe bakaba bagaragaza ko batishimira uburyo akinamo politiki. Ibyo ngo bigaragara cyane mu mvugo agenda akoresha bigaragaza ko zishobora kongera guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

Si icyo kibazo gusa cyabajijwe kuri Ingabire, dore ko n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru Rushyashya yabajije niba sitade ya Muhanga ishyinguyemo Mbonyumutwa nta kibazo iteje mu guhembera ingengabitekerezo ya jenoside abantu bamwe  bakigendana mu mitwe yabo. Aha yatanze urugero rwa Ingabire Victoire wayisuye mu minsi ya mbere akigera mu Rwanda, ndetse ngo bamwe bakaba bayita ko ariho hari amateka n’igicumbi cya Parmehutu. Perezida Kagame yagize ati “ Niba iyo sitade ikoreshwa nabi nko kwibutsa abantu politiki mbi yaranze iki gihugu igihe kirekire, ibyo nabyo inzego zibishinzwe zizabisuzuma zirebe icyakorwa.” Ingabire Victoire aje mu Rwanda avuga ko aje kwitegura kuziyamamariza kuba perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe uyu mwaka, ibyo bikazabanzirizwa no kwandikisha ishyaka rye rya FDU-INKINGI kugira ngo ribanze ryemerwe mu Rwanda. Abazwa uko yifuza ko amatora yazaba ameze ugereranyije n’ayabaye mu bihe byashize, muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yagize ati “Icyo nifuza ku matora ni uko yazarangwamo amahoro n’ituze  kandi Abanyarwanda bakazahabwa uburyo bwose bwo kwisanzura kagatora umuyobozi bashaka.  Itegeko Nshinga rifite ibyo riteganya, bigomba kuzakurikizwa. Ntabwo amatora ahagarika ibintu byose, ubuzima bw’igihugu bugomba gukomeza kugira ngo duharanire gukomeza kuzamura ubukungu bwacu bukiri hasi”.

Muri iyi minsi Abanyarwanda bitegura amatora y’umukuru w’igihugu, hari abanyapolitiki batangiye gushyushya imitwe ya benshi.  Mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda usangamo kenshi ikibazo cy’amagambo bamwe muri bo bakoresha ngo ubona ko zagarura amacakubiri mu  Banyarwanda.  Aho niho umunyamakuru wa Gasabo yabajije Perezida Kagame niba abona izo mvugo nta kibazo ziteje, akaba yarabonye igisubizo kigira kiti “ Abavuga ibyo bashaka ngaho ngo ni politiki y’amashyaka bazahura n’ukuri mu minsi iri imbere babone ko amategeko akora. Ushobora kubeshya abantu ngo wanyura mu rukuta rwo ntiruvuge rukagutegereza,  iyo uje ukubitaho ukababara ugasubira inyuma. Mu Rwanda hari urukuta rwubakishije amategeko n’ubushake bwo guteza imbere igihugu. Hari igihe ubushake bugaragara abantu bakamenya ko u Rwanda rutavogerwa, ushaka kubipima azabipime.”
“Kigeli atahutse yabaho neza kurusha uko abayeho ubu”
Umwami Kigeli uba  muri Amerika nawe yakunze kujya  avugwaho byinshi mu minsi yashize, muri byo hakaba harimo ko yavugaga ko ashaka kuzataha ariko agakomeza akaba umwami. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku itahuka rya Kigeli,  agira ati “ Hashize imyaka igera kuri 14 Leta y’u Rwanda isabye Kigeli ko yataha ariko  ntiyaje, kandi ni uburenganzira bwe. Ikibazo ubanza ari uburyo yatahamo (Niba yataha agakomeza akaba umwami cyangwa niba yaba umuturage nk’abandi, NDLR)… Niba ashaka gutaha turabyishimiye kandi ndumva byamugirira inyungu kurusha aho ari.” Perezida Kagame kandi yabajijwe niba abona ibyo yasezeranyije Abanyarwanda kuri manda ye irangiye yarabyubahirije, ati “Kwicira urubanza birakomeye. Mwagombye kuba ari mwe muza mumbwira ko hari ibyo nasezeranyije Abanyarwanda none nkaba narakoze ibitandukanye na byo. Ariko ndibwira ko nabyubahirije.” Hari umunyamakuru  wamubajije niba afite gahunda yo gukomeza kuyobora igihugu, amusubiza ko ishyaka ayoboye rya RPF nirimutangaho umukandida mu matora ya perezida wa repubulika aziyamamaza yatorwa agakomeza akayobora. Ngo kugeza ubu arumva nta mpamvu n’imwe yabimubuza mu gihe Abanyarwanda bamutoreye  kubayobora. Muri iki gihe kandi manda ya mbere ya Perezida Kagame  irangira, umunyamakuru wa Radio 10 yamubajije icyo yumva yifuza umwaka wa 2010  wasigira Abanyarwanda cy’umwihariko, amusubiza agira ati “Sinshaka ko 2010  irangira hari inzara mu Rwanda. Nta bwaki nshaka kongera kumva. Ikindi kandi ni uko tuzakomeza gushyigikira iterambere mu bintu bitandukanye.

Muri iki kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye birebana n’ubuzima rusange bw’igihugu. Aha twavuga nk’ikibazo cya SFAR yari yimye buruse bamwe banyeshuri bagombaga gutangira kaminuza uyu mwaka kandi bari baratangiye kwiga nyuma bagakomorerwa na Perezida Kagame ubwe bagasubira ku ishuri. Aha yavuze ko amakosa ari ay’abayobozi ba SFAR kuko uburyo buruse yatangwaga byahindutse ariko ntibimenyeshwe abo bireba ku gihe.  Habajijwe kandi ikibazo cy’abashaka kubana bahuje ibitsina bamaze iminsi barakamejeje ngo barashaka kwemerwa mu Rwanda, Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse bakaba bose baravuze ko nta amategeko yashyizweho abahana, ariko ngo ikibazo kiri gusuzumwa ni uburyo babikoramo; hakaba harebwa niba ntacyo bibangamiraho abandi, dore ko n’aho byemewe bigira amategeko abigenga kandi ababirenzeho bakaba babihanirwa.



http://196.12.152.72:88/imvaho1963a.html

Popsté par rwandaises.com