Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta, FDU Inkingi, kuri uyu wa gatatu yahohotewe n’abasore bamwibye agasakoshi karimo ibyangombwa bye nka Passport ndetse n’izindi mpapuro nkenerwa ubwo yari ku biro by’umurenge wa Kinyinya, nkuko byatangajwe na BBC.

Umuyobozi wa FDU Inkingi yatangaje ko uwo bari kumwe, Joseph Ntawangundi, yakubiswe, anatangaza kandi ko ibyamubayeho yabimenyesheje Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Eric Kayiranga, avugana na Radio BBC yatangaje ko Madame Ingabire Victoire yashatse guca ku bari ku murongo ku murenge bategereje kubonana na Executif, benshi muri bo ngo bakaba bari bahageze mu saha ya mu gitondo, nuko ntibabyihanganira kubona uje ako kanya abaciyeho. Ngo abo baturage bahise bamushorera bamusubiza mu modoka ye iramutahana.

Related articles:

Foto: SV
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-2867.html

Posté par rwandauises.com