Higiro Prosper visi Perezida wa Sena (Foto / Arishive)

Kizza E. Bishumba

Visi Perezida wa Sena, Prosper Higiro ku wa 15 Gashyantare 2010 yatangaje ko ruswa ari icyorezo gihangayikishije isi yose kandi ngo ikaba imaze igihe kirekire yarabaye umuco ahantu hose, ari na yo mpamvu yatangaje ko bitoroshye kuyirandura.

Prosper Higiro yavuze ko ruswa yiremye mu bantu kubera ko ahanini ikorwa mu ibanga, mu Rwanda by’umwihariko hakaba harashyizweho inzego za Leta ziyirwanya hashingiwe ku itegeko n° 23/ 2003 ryo ku wa 7 Kanama 2003 ndetse n’itegeko mpuzamahanga ryo ku wa 31 Ukwakira 2003 mu Rwanda hashyirwaho ibigo birwanya ruswa n’inzego z’ubucamanza byatumye bigira ububasha bwo gukorera mu mucyo.

Ntawukuriryayo Jean Danascène, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatanze ikiganiro ku bijyanye n’imikorere y’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko mu gutanga serivise zitagira amakemwa avuga ko umukozi mbere na mbere akwiye kubanza kumenya aho akora n’icyo asabwa mu nshingano ze, avuga abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano bafite hari ugushimangira amategeko anogeye imiyoborere myiza mu gihugu ndetse no gushyigikira igenzurwa ry’ibikorwa bya Guverenoma.

Mu bindi Inteko igira uruhare mu kugenzura ko amahame remezo avugwa mu ngingo ya 409 n’iya 54 y’Itegeko Nshinga yubahirizwa harimo kwitabira akazi kandi bakagakora uko bikwiye, gukora igenamigambi, kwikorera isuzumamikorere n’ibindi.

Visi Perezida Ntawukuriryayo yaboneyeho gusaba abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko kurushaho gukorana umwete kandi bakarangiza neza inshingano zabo, asaba ko bibaye ngombwa umukozi yahemberwa akazi yakoze aho guhemberwa umurimo ashinzwe.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukantabana Rose, we yavuze ko u Rwanda ruri ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane mu bihugu 11 byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ahanini bikaba biterwa n’imiyoborere myiza no kugendera ku mategeko ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Yatangaje kandi ko bimwe mu bituma   ruswa  haraho igaragara   harimo kuba hari  inzego z’ibanze zitagira ibiro bigatuma basinyira ibyangombwa mu tubari, ibyo bigatuma ruswa ibona icyuho. Yagize ati “urumva na we umuntu usanze mu kabari ko utagenda ntacyo umusigiye”.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=356&article=12360

Posté par rwandaises.com