Abarwanashyaka b`Ishyaka Riharanira Demokarasi n`Imibereho Myiza y`Abaturage PSD barasabwa gukomeza kuba intangarugero barangwa n`imyitwarire iboneye aho batuye kandi bakitabira gahunda za leta. Ubu butumwa bwatanzwe na Dr Vincent Biruta Perezida w`ishyaka PSD ku rwego rw `igihugu wari umushyitsi mukuru muri kongere y`iryo shyaka yateranye kuri iki cyumweru mu Karere ka Gasabo mu murenge wa rusororo.

Iyi kongere yitabiriwe n`abarwanashyaka ba PSD bahagarariye abandi baturutse mu mirenge 15 igize akarere ka gasabo . Mu ngingo zaganiriweho harimo kuzuza komite y`abayobozi b`ishyaka mu Karere ka Gasabo no , gutora abagize komite nkemurampaka n`amakimbirane ku rwego rw akarere.

Bwana Mutimura Patrick yatowe ku mwanya w`Umurwanashyaka Ushinwe Ubukungu n`Amajyambere asimbura Minani Jean Baptiste watorewe kuyobora ishyaka PSD ku rwego rw`Umujyi wa Kigali.

Murekatete Isabelle , Kayitesi Agnes na Nzigiye Joseph bo batowe kuba abagize komite nkemurampaka n’amakimbirane mu ishyaka PSD ku rwego rw `Akarere ka Gasabo.

Twabamenyesha ko muri iyi kongere abarwanashyaka ba PSD bemeje abazahagararira iryo shyaka mu Karere ka Gasabo muri kongere y`igihugu iteganijwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka .

Abarwanashyaka ba PSD batanze kandi ibitekerezo bizaganirwaho muri kongere y`igihugu. Ibyo bitekerezo byibanze cyane ku mibereho myiza y`abaturage, imiyoborere ndetse na demokarasi.

Ni itangazo dukesha Musangabatware Clement ushinzwe itangazamakuru muri PSD

http://www.igihe.com/news-6-9-3769.html

Posté par rwandaises.com

facebook