image
Nkuko byari bimaze iminsi bitangazwa, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Abari n’Abategarugori, mu mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 07 Werurwe 2010 kuri Serena Hotel i Kigali habereye Igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe « Mutima w’Urugo » kikaba cyarateguwe na Bwana Kalisa Frank, umunyamakuru wa Radio Contact FM.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko wo guhuriza hamwe abahanzi baba hanze y’u Rwanda kandi bakomeye ndetse bubashywe haba hano mu gihugu ndetse no mu bihugu batuyemo byo ku mugabane w’u Burayi.

Iki gitaramo cyari cyateganyije gutangira saa kumi n’ebyiri ariko cyaje gutindaho gato gitangira saa moya n’igice ariko MC Lion Imanzi ndetse na Kalisa Frank biseguye ku bari bacyitabiriye.

image
N’ubwo kwinjira byari 15000FRW ntibyabujije Salle ya Serena kuzura

Cyatangiye rero abahanzi bose baririmbira hamwe ubwo ni ukuvuga Nyiratunga Francine(Fofo), Umwari Fanny, Suzanna Nyiranyamibwa, Mariya Yohana, Cecile Kayirebwa(bose baba mu bihugu by’I burayi), Miss Jojo, Liza, Umulisa ndetse na Tonzi na bo baba hano mu Rwanda.

Nyuma buri wese yaje kuririmba ukwe hatangira Umulisa aririmba agasozi ka bwiza

image
Umulisa ntiyari akunze kugaragara
mu bitaramo ariko afite impano ihanitse

Hakurikiraho Princess Priscilla wahereye ku ndirimbo ya Boys 2 Men (abanyamerika) yitwa ‘Mama’ ikaba yashimishije abantu bose bari muri salle, hanyuma aririmba ‘Mbabarira’ akaba yabwiye ba ba-Mama bari aho ati « si twe twabihisemo kubakunda. »

image
Princess Priscilla

Hakurikiyeho Liza aririmba ‘Usiniache’ akurikizaho indirimbo y’umuhanzi utakiriho ariko wakundwaga n’abanyarwanda benshi cyane witwa Kamaliza akaba yayifatanyije n’Umulisa.

image
Liza

Nyuma haje Tonzi mu ndirimbo ye ‘Humura’ hamwe n’iyitwa ‘Imana yatubereye Imana’, mu baririmbanaga na we hakaba hagaragayemo n’umuhanzi ‘Mani Martin’.

image
Tonzi

Tonzi yarangije yakira Miss Jojo wahereye ku ndirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Siwezi Enda’ hanyuma akurikizaho ‘Beretilida’.

image
Miss Jojo

Nyuma ya Miss Jojo Kalisa frank yahamagaye umwana yitaga Niece Teta ngo aze agire icyo abwira aba mama kuri uyu munsi wabo, Teta na we ntiyatindiganyije yahise ababwira umuvugo abenshi bashobora kuba barize mu mashuli ya primaire ugura uti “Uri mwiza mama”.

Nyuma ya Teta rero haje no kwerekanwa Filimi igaragaza ibyiza abagore bamaze kwigezaho, hakaba hagaragayemo umudamu umaze gutera imbere cyane kubera ubuhinzi n’ubworozi ndetse hakaba hari n’abandi bantu basaga 1000 bamaze kumwigiraho ibyo bikorwa byo kwiteza imbere.

Film irangiye Abahanzi b’aba-mama noneho ni bwo umwanya wabo wari ugeze.

Habanje Mariya Yohana mu ndirimbo ‘Ijuru’ n’iyitwa ‘Narigunze’. Arangije haje Umwali Fanny ahera ku ‘Byiza bitatse u Rwanda’ abenshi bazi kuri televisiyo y’u Rwanda kuko ari yo yafunguraga ibiganiro byayo.

Fofo nawe yaririmbye ‘Naraye ndose Imana irema’ n’iyitwa ‘Bakobwa bo ku Musumba’.

Fofo na we yakiriye Suzanna Nyiranyamibwa akaba yaririmbye ‘Uraho Rwanda’, ‘Nimucyure Inganji’ agaherutsa ‘Nimuberwe’.

Suzanna Yakiriye Cecile Kayirebwa werekanye ko ijwi rye rikiri rya rindi. Yatangiriye kuri ‘Talihinda’, ‘Inkindi’, ‘Rwabazigama’, ‘Urubambye ingwe’, ‘Twaza’, arangiriza ku ‘Munezero'(iyi na yo abenshi bakaba bayizi kuri Radio Muhabura iyo yabaga ifunguye ibiganiro byayo). Mu ndirimbo yakunze kugenda yerekana amarangamutima bijyanye n’ibyo ari kuririmba ku buryo benshi batashye bavuga bati turabona yakina film ya comedie.

image
Mariya Yohana

image
Umwali Fanny(hagati)aririmba Ibyiza by’u Rwanda

image
Nyiratunga Fofo nawe yashimishije benshi

image
Suzanna Nyiranyamibwa

image
Cecile Kayirebwa

Aba bose barangije Fofo yongeyemo izindi 2 hanyuma basoza baririmbana nk’uko bari batangiye.

Mu bandi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Miss East africa Cynthia Akazuba, Diane Nkusi unafite igitaramo cyo guhimbaza Imana vuba aha, hari kandi n’umuhanzi Dr Claude wari umaze iminsi atagaragara mu bitaramo byo mu Rwanda akaba yaratangaje ko yari yaratumiwe gukora ibitaramo mu gihugu cya Thailande cyo ku mugabane wa Asia.

Mu bayobozi bakuru b’igihugu hari Umuvunyi Mukuru Bwana Tito Rutaremara ndetse na Madamu Jeane D’Arc Gakuba, Vice Mayor w’Umujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kikaba cyarangiye saa tanu z’ijoro. Nyuma yaho twegereye Bwana Kalisa Frank tumubaza icyo yumva yabwira abantu nyuma y’igitaramo nka kiriya. Yagize ati: « Ndishimye cyane kubona nashoboye guhuza aba bategarugoli ngo baze iwabo baririmbire hamwe kuko ibi ni ibintu bitigeze bibaho ».

Yakomeje agira ati: « buri umwe yazaga akaririmba ukwe n’undi ukwe ariko dore bose bahuriye hano baririmbana hamwe ».

yongeyeho ati: « ubu n’ubwo nava kuri iyi si nagenda nishimye ko Icyo nifuzaga kuzageraho nkibonye ».


Foto:Cyril N.
Cyril NDEGEYA /IGIHE.COM-Kigali

http://www.igihe.com/news-4-8-3418.html

Posté par rwandaises.com