Kaminuza ya Kigali Yigenga (ULK), ku munsi w’ejo ku nshuro ya gatandatu yatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza ku banyeshuri bagera ku 1420 bo mu mashami atandukanye arimo Ubukungu, Icungamutungo, Amategeko n’ibindi.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Alphonse Ngagi yatangaje ko yishimiye kuba iyo kaminuza iri kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu binyujijwe mu burezi.

Ngagi yagize n’icyo avuga kuri Fondation Rwigamba Balinda, umuryango washinzwe na Prof Rwigamba Balinda ari na we washinze iyo kaminuza, avuga ko wafashije abanyeshuri bagera ku 1807. Mu bindi yavuze ko iyo kaminuza yagezeho harimo kuba abarimu bagera kuri 48 batahanye impamyabumenyi zo mu rwego rwa Masters bakuye mu bihugu byo hanze biturutse kuri uriya muryango.

Mu ijambo rye, umuyobozi wungirije ukuriye Inama Nkuru, Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere bisaba ko rugira abanyamwuga biyubaha ngo kuko gutanga ubwenge butagira uburere ari uguta umwanya, yongeraho ko muri uru rwego ULK yinjiye mu ruhando rw’andi makaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda kugira ngo ibi bigerweho.

Ageza ijambo ku bari aho, Prof. Rwigamba Balinda yasabye abanyeshuri barangije guharanira amajyambere mu miryango yabo, anabashishikariza gukora byose n’umutima ukunda u Rwanda n’abarutuye.

Twababwira ko mu banyeshuri 1420 bahawe impamyabumenyi, 60,2% muri bo ari abari n’abategarugori.

Uwimana Peter

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3756.html

Posté par rwandaises.com