Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 18 Werurwe 2010, Umujyi wa Kigali wakoze ikiganiro n’abanyamakuru, mu rwego rwo kubagezaho aho ibikorwa bya Kigali City Festival bigeze, ndetse no kubagezaho ibisigaye muri iyi minsi 3 kuko ibi bikorwa bizarangira ku cyumweru taliki ya 21 Werurwe 2010.

Mu kiganiro cye, Madamu Jeanne D’Arc Gakuba ushinzwe imibereho myiza yagaragaje aho ibikorwa bigeze muri buri cyiciro, avuga ko kuva iri serukiramuco ryatangira hagiye habaho amarushanwa yo kujonjora mu byiciro bitandukanye nko mu ntore z’uturere,amakorali, imikino ngororamubiri, ndetse no mu mupira w’amaguru.

Mu makorali hamaze kumenyekana atatu ariyo iya KIE, iya AGAPE ndetse na Fraternité de la Revelation. Mu mupira w’amaguru mu bakobwa kuri uyu wa 19 Werurwe 2010 hateganyijwe umukino wa nyuma uzahuza AKWOS na Les Gazelles.

Mu mikino ngororamubiri(Acrobatie)hari ikipe yo mu Gatenga kwa Carlos, indi kipe yo muri Niboyi ndetse n’iyo ku Kimisagara.

Mu Ntore yatangaje ko kuri uyu wa 19 Werurwe aribwo Imirenge yose izarushanwa kugirango havemo izabona ibihembo byateganyijwe.

Mu isozwa rya Kigali City Festival taliki ya 21 Werurwe 2010 hazatangwa ibihembo binyuranye, birimo icyiswe Mayor’s Cup kizatangwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali. Mubazarushanwa,batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahabwa igikombe ndetse n’ishimwe ry’amafaranga atatangajwe umubare mu rwego rwo kutagabanya amatsiko y’abazaba bahatanira ibyo bihembo.

Ku bijyanye n’Isuku yavuze ko hakozwe isuzuma ry’imihigo ku isuku hakazabaho no gusinya amasezerano cyangwa indi mihigo n’amakoperative mashya y’Isuku.

Mu bindi bikorwa bitaraba Madamu Jeanne D’Arc yavuze umuganda uzabera i Nyandungu mu karere ka Gasabo aho urubyiruko rw’umujyi wa Kigali ruzafatanya n’uruzaba rwaturutse mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Biteganyijwe ko buri karere kazagira umuganda wako.Akarere ka Nyarugenge kazawukorera kuri Mont Kigali,Gasabo bazawukorera i Nyandungu Kicukiro bo bazawukorera i Rusororo.

Vice Mayor Ushinzwe ubukungu n’Imari nawe yatangaje ko hari urugo rwerekanirwamo ibigaragaza umuco nyarwanda harimo nko kwerekana inzu y’Umwami , ibyerekana ubucukuzi, ububoshyi ndetse n’ububumbyi,iyi nzu kandi igaragaramo na gahunda za Leta nka gahunda ya Gira Inka , akarima k’igikoni n’ibindi.

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru harimo kumenya bamwe mu bashyitsi bakuru biteguwe ndetse n’abamaze kugera mu Rwanda.

Mayor Kirabo yavuze ko Mayor wa Kampala yamaze kuhagera, uwa Bujumbura nawe akaba ategerejwe kuri uyu wa 19 Werurwe 2010 , hakaba kandi hategerejwe n’intumwa ya Mayor wa Dar Es Salaam ndetse na Mayor wa Nairobi. Mayor kandi yasabye abaturage kuzitabira ibi bikorwa.

Foto: Kigali City
Cyril NDEGEYA

http://www.igihe.com/news-7-11-3597.html

Posté par rwandaises.com

 

facebook