– Biravugwa ko Agaba yaba yarazimiye amaze kwandika kuri Gen. Nyamwasa!

Nyuma y’aho bimwe mu bitangazamakuru byo hanze bivuze ko umunyamakuru Godwin Agaba yaba yarabuze amaze kwandika kuri Gen. Kayumba Nyamwasa, bamwe mu bayobozi bakuru b’inzego zihagarariye itangazamakuru mu Rwanda nka Rwanda Journalists Association, Press House, Rwanda Media Ethics Commission na Rwanda Editors Forum boherereje IGIHE.COM itangazo bagira icyo babivugaho.

Kuri bo, ngo kuvuga ko uwo munyamakuru yaba yarazimiye nyuma yo kwandika kuri Gen Nyamwasa bitandukanye cyane n’ukuri, kuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse kandi bicyandika bikanavuga kuri iyo ngingo. Baboneyeho akanya ko kugira n’icyo bavuga kuri Godwin Agaba ubwe, uyu akaba yarigeze gukorera RIMEG (Rwanda Independent Media Group) aho yavuye yirukanwe , nyuma aza gukorana na The New Times nk’umunyamakuru wigenga.

Aho hose yagiye akora ngo yaba yararanzwe n’icyo izo nzego zise ubujura, guhuguza, gutera ubwoba, kwiyitirira icyo atari cyo no kutubaha umwuga w’itangazamakuru (theft, extortion, blackmail, impersonation and lack of respect for the journalism profession). Ndetse yewe ngo yigeze no gufungwa inshuro ebyiri azira ibyaha bidafite aho bihuriye n’umwuga we w’ubunyamakuru, ubundi afungirwa kuba yarigeze kwaka nyiri hoteli imwe yo mu mugi wa Kigali amafaranga agera ku 100 000, kugirango atandika inkuru ivuga nabi iyo hotel muri The New Times. Ibi bikaba byaramuviriyemo gufungwa umwaka wose.

image
Agaba Godwin (foto internet)

Izo nzego zikomeza itangazo ryazo zivuga ko uyu mugabo Agaba yahimbye inkuru y’ibura rye nyuma y’ihunga rya Kayumba Nyamwasa, kugirango yitabweho n’imwe mu miryango mpuzamahanga.

Gusa ngo ikibabaje ni uko ibyo izo nzego zita ‘ ibinyoma bya Agaba’ byaba byaremewe n’imiryango ikurikirana itangazamakuru mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Izo nzego ziti “icukumbura ryacu ryerekanye ko ibyo birego nta shingiro nta na gihamya bifite, bikaba nta kindi byahimbiwe atari ugushuka amahanga ngo yemere indi nkuru-mpimbano ku rwego itangazamakuru ririho mu Rwanda. Mu nyungu z’ukuri, dusabye uwo bireba wese, harimo n’imiryango irengera itangazamakuru n’uburenganzira bwa muntu, gukora ubwabo bushakashatsi kuri iki kibazo, no ku makosa atabarika aregwa Agaba nk’umuntu, ariko nanone nk’umunyamakuru.”

Ngo barasaba kandi itangazamakuru mpuzamahanga gukora icukumbura ku byerekeye itangazamakuru mu Rwanda, kugirango babashe kuvuga ibintu uko biri, aho kugirango bakwirakwize ibihuha biba byazanywe n’ababifitemo inyungu za politiki.

Ubwanditsi

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3589.html

Posté par rwandaises.com