Harabura iminsi 6 gusa uvanyemo uyu turiho, ubundi ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa I Londres mu Bwongereza muri Marlborough House-London, u Rwanda rukaba rwinjijwe ku mugaragaro mu muryango Commonwealth ugizwe n’ibihugu byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza.
Ni kuwa mbere tariki 08 z’Ukwezi kwa Weurwe 2010, ubwo Perezida Paul Kagame hamwe na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago bazaba bari muri Marlborough House-London, mu muhango wo kwinjiza ku mugaragaro ibi bihugu byombi muri uyu muryango.
Uyu muhango uzaba uhagarariwe na Kamalesh Sharma, uyu akaba ari Umunyamabanga Rusange wa Commonwealth. Biteganijwe ko aba bayobozi bombi bazanagirana ikiganiro n’abanyamakuru aho nyine I Londres. Mu bindi bikorwa harimo ko aba bayobozi kandi bazanabonana n’Umwamikazi w’Ubwongereza.
Tubabwire ko u Rwanda rwemewe muri Commonwealth mu mwaka ushize wa 2009 hari mu kwezi kwa 11. Rubaye umunyamuryango wa 54, rukaba umunyamuryango wa kabiri utarakolonijwe n’u Bwongereza muri Commonwealth nyuma ya Mozambike.
Emmanuel N.http://www.igihe.com/news-7-11-3321.html
Posté par rwandaises.com