Igitaramo cyari gitegerejwe na benshi kirashyize kiraje! Ni kuri uyu wa gatanu taliki ya 05/03/2010 muri Auditorium ya Kaminuza nkuru y’ u Rwanda i saa moya z’ijoro.

Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Lambert Niyonshuti akaba ari Perezida w’Itorero Inyamibwa ,ngo icyo gitaramo giteguwe ku buryo bw’akataraboneka! Harimo umukino w’iryo torero ukubiyemo imbyino zose zibyinwa hano mu Rwanda ,hazaba kandi hari n’abahanzi ku giti cyabo.

Abakunda igisope nabo ngo barahishiwe! Nk’uko twakomeje tubitangarizwa na Bwana Lambert. ngo muri icyo gitaramo Inyamibwa rizaba riri kumwe na Orchestre Impessa ; abakunda igisope rero nababwira iki!

Agashya kazaba mu iki gitaramo ngo ni Defilé de Mode mu njyana nyarwanda,twari tumenyereye Defilé mu njyana ya kizungu, ariko ngo iyi yo izaba yibanda ku muco nyarwanda.

image
Abakobwa b’Inyamibwa

Kwinjira ni amafaranga 500 ku banyeshuri, 1000fr ku bandi basanzwe ndetse na 2000fr ku bafite ubutumire bazazana n’imiryango yabo. Abo kandi bakazaba babikiwe n’imyanya.

Lambert kandi yasabye n’abazitabira icyo gitaramo kuzahagerera igihe kugirango igitaramo gitangirire isaha cyateganyirijwe gutangiriraho.

Nanjye nti: NTIMUZACIKWE!!!!

UWIMANA Peter

www.igihe.com

Posyé par rwandaises.com