Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda madamu Louise Mushikiwabo aratangaza ko Félicien

Kabuga ukunze

kuvugwa nk’uwateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 atari muri Kenya.

Ibi akaba yarabivuze kuri uyu wa kane i Nairobi, aho yari ari mu baherekeje perezida Kag

ame mu nama yitwa Pan African Media Conference. Madame Mushikiwabo ati “Kabuga niwe wateye inkunga Jenoside. Ntituzi aho ari. Byigeze kuvugwa ko yaba ari muri Kenya, ariko ubuyobozi bwatubwiye ko adahari.” Akaba yaratangarije ikinyamakuru The Nation dukesha iyi nkuru ko nta mpamvu igihugu cy’igituranyi nka Kenya cyacumbikira umuntu nk’uwo…

U Rwanda na Kenya bakaba baherutse kugirana amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha (extradition treaty), bamwe bakaba barabonye ko Kabuga yaba ari mu byatumye ayo masezerano abaho. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ambasaderi Stephen Rapp uhagarariye USA muri Kenya we yari yatangaje ko Kabuga ari muri icyo gihugu ngo n’ubwo Kenya yo yari ikomeje kubihakana.

Twabibutsa ko kuri ubu Kabuga abarirwa ku rutonde rw’abantu 11 bahigishwa uruhindu n’Urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha (TPIR/ICTR). Leta Zunze ubumwe za Amerika zikaba zaremeye guha akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari umuntu wese uzatanga amakuru yatuma Kabuga afatwa. N’ubwo ibyo bitaragerwaho, ngo u Rwanda ruracyizeye ko azageraho agatabwa muri yombi.

Hejuru ku ifoto: Félicien Kabuga ukomeje guhigishwa uruhindu (foto newstimeafrica.com)
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-3609.html

Posté par rwandanew.fr