Ministre w’intebe wa Cote d’Ivoire Guillaume Soro mbere y’uko asoza urugendo rwe mu Rwanda, yasuye ministeri y’ingabo ndetse na presida wa Repubulika Paul Kagame.Mu biganiro bya Presida Kagame na bwana Sorro barebeye hamwe uko bashimangira umubano w’ibihugu byombi bifite amateka y’intambara.Mu biro by’umukuru w’ingabo yasobanuriwe uruhare ingabo z’u Rda zagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda no mu karere, n’uburyo ubu zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere.
Ingabo z’u Rwanda kandi zasuwe na ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubutwererane wa Republika ya Central Africa we wasobanuzaga uburyo ingabo zifasha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibiganiro byabaye hagati ya Ministre w’intebe wa Cote d’Ivoire Guillaume Soro ministre w’ingabo James Kabarebe n’abayobozi bakuru b’ingabo byibanze cyane ku mateka y’igisirikari cy’u Rwanda, RDF uburyo cyagaruye amahoro n’umutekano mu Rwanda zihagarika jenoside yo muri Mata 1994, nyuma zigakomereza mu bikorwa by’iterambere. Babwiwe ko ubu ingabo z’u Rwanda zigeze ku rwego rwo kubungabunga amahoro mu butumwa mpuzamahanga.  Guillaume Soro n’intumwa ayoboye, basobanuriwe uburyo ingabo zigira uruhare mu kubaka imihanda, ibikorwa by’umuganda n’ibindi biteza imbere imibereho y’abaturage binyuze muri army week. Ibi ngo bikaba byabatangaje kuko ubundi ngo bamenyereye ko ingabo ari izo kubungabunga ubusugire bw’igihugu. Akaba ariyo mpamvu basobanuriwe ko ibihungabanya ubu busugire ari byinshi, harimo n’ubukene, ari yo mpamvu ingabo z’u Rwanda ziburwanya.

Ikindi cyabateye amatsiko ni uburyo ingabo zatsinze urugamba zihuzwa n’izatsinzwe, akaba ariyo mpamvu banahise bajya gusura aho izitahuka zakirirwa mu kigo cya Mutobo. Aha abari mu ngabo za kera n’indi itwe yitwaje intwaro bahari, batanze ubuhamya bw’uko bafashwe bitandukanye n’uko bari bamerewe mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.

Ministre w’intebe wa C.Iv yari aherekejwe n’intumwa 17 zirimo abaministre 3.

Bwana Sorro yasabye ko habaho umubano hagati y’igisirikari cy’u Rwanda n’icyabo kugirango rubafashe kwikura mu bibazo barimo. Umuvugizi wazo Col. Joseph Nzabamwita avuga ko u Rwanda rwabibemereye, kuko ruharanira kugirana umubano mwiza n’ibihugu byose.

Undi mushyitsi wakiriwe n’ingabo z’u Rwanda Dorothee Malenzapa ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Rep Centrafricaine wari mu nama ku kubaka amahoro mu bihugu bivuye mu makimbirane.  Yashakaga kumenya uruhare rw’ingabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko zibigeraho. Yabwiwe ko ingabo zafashe iya 1 mu kurengera abanyda, guhera mu muryango kuko igihungabanya umutekano gihera ku bintu bito. Kuri madame Malenzapa ngo yari afite amatsiko yo kumenya uko ingabo zifata iya 1 mu kurwanya iri hohoterwa kuko ari umwihariko w’u Rwanda, bikaba biri mu biteza imbere igihugu.

Gratien HAKORIMANAwww.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4300

Posté par http://www.rwandaises.com