Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2010 nibwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rushya rwa Inyange Industries. Ubusanzwe uru ruganda rukora imitobe iva mu myembe, inkeri n’izindi mbuto, rukora kandi rugatunganya amazi ndetse n’amata n’ibiyakomokaho.

Uru ruganda rwari rusanzwe rukorera i Gikondo, ariko rwimuriwe i Masaka mu mazu mashya yagutse.

Perezida Kagame yabanje gutemberezwa yerekwa ibice bitandukanye by’urwo ruganda rushya ndetse n’ibirukorerwamo, nyuma aza kurufungura ku mugaragaro.

Ibirori byo gutaha uruganda rushya rwa Inyange Industries, byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, abaminisitiri, Umunyamabanga Mukuru wa FPR, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Hari kandi n’abakozi b’urwo ruganda. Ibirori byasusurutswaga n’itorero Inganji Ngari.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Inyange Indutries John Bosco Kanimba yabitangarije abari aho, uruganda rwa Inyange rwashoye miliyoni zigera hafi kuri mirongo ine z’amadolari ya Amerika ngo babe bageze aho bageze ubu. Muri ayo mafaranga ni nayo bubatsemo uruganda rushya ruherereye I Masaka. Ngo uruganda Inyange kandi ruragenda rwaguka cyane kuko ubusanzwe rwakoreraga mu Rwanda gusa, ariko kuri ubu rukaba rugiye kwagura isoko rwohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu, cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ahabarizwa abaturage bakabakaba miliyoni 120.

image
Perezida ari kwerekwa ibikoresho by’uruganda

Nyakubahwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’urwo ruganda ku mbaraga bamaze gukoresha kugeza uyu munsi. Akaba yabijeje ubufatanye ngo bazabashe kuzamura ibyo bakoraga byibuze babikube inshuro nk’icumi.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari aho, yashimiye Uruganda by’umwihariko kuba rwarashoye imari igera kuri miliyoni 40 z’amadorari y’amanyamerika mu Rwanda. Nawe kandi yabijeje ko Guverinoma y’u Rwanda izabafasha mu buryo bwose ngo babashe kugera ku ntego bihaye.

Yabijeje kandi ko leta izakomeza gushishikariza abaturage guhinga no gukora ibizatuma uruganda rubona ibikoresho by’ibanze(raw materials).

Perezida Kagame yanenze abantu bagitanga serivisi mbi, aho usanga umuntu atabona ibyo yifuza no mu gihe abyifuza, ati: “Ntibigarukire mu gufungura uruganda gusa, ahubwo mushishikarire no guhindura ibintu byiza, ngo igihugu kibashe kugera ku majyambere ».

Aha tubibutse ko Uruganda rushya rwa Inyange Industries, rwubatse ku muhanda wa Masaka hafi ya Station ya Essence ihaherereye.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro uruganda Inyange Industries mu mafoto

image
Perezida Kagame ari gufungura ku mugaragaro uruganda

image
Perezida Kagame ari gusobanurirwa bimwe mu bikorerwa muri urwo ruganda

image
Itorero Inganji Ngari niryo ryasusurukije ibirori

image
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Monique Nsanzabaganwa

image
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari aho

image
Ifoto y’urwibutso Perezida Kagame ari kumwe n’abakozi ba Inyange Industries

image
Ngurwo uruganda rushya rwa Inyange Industries

image
Ikindi gice cy’uruganda

Foto: Urugwiro Village
SHABA Erick Bill, IGIHE.COM, Kigali

 

http://www.igihe.com/news-7-11-3310.html

Posté par rwandaises.com