Twagira Wilson
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abayahudi ubu bari mu bihugu nka Amerika, Ubwongereza, Israeli, Ububiligi n’ahandi ngo bamaze gutumirwa kuzaza mu Rwanda mu gihe cy’icyunamo mu gihe Abanyarwanda bazaba bibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 16 kugira ngo bazatange ubuhamya ku byababayeho n’uko bashoboye kurwanya ibibazo by’ihungabana bifashe abarokotse mu Rwanda kudakomeza kwiheba. Ibyo umuyobozi w’ishami ry’itumanaho muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Bideri Diogene yabivugiye ku cyicaro cy’iyo Komisiyo ku ya 25 Gashyantare 2010 mu nama ya kane ya Komite itegura kwibuka ku nshuro ya 16 jenoside yakorewe Abatutsi.  Inama yahuje  inzego zifite kwibuka mu nshingano zazo, Ibuka, abashyinzwe umutekano hasuzumwa aho imyiteguro igeze, ingengo y’imari izakenerwa n’ibindi.

Ku byerekeranye n’izo ntumwa z’abarokotse jenoside y’Abayahudi, batumiwe mu Rwanda bwana Diogene Bideri yabwiye Imvaho Nshya ko bose uko ari batanu bafite icyo bazavuga ku mugoroba wo kwibuka.  Ati “Hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka irebana no gufatanya guhangana n’ikibazo cy’ihungabana bazatanga ubuhamya kuri sitade ku mugoroba wo ku ya 7 Mata aho bazasobanurira Abanyarwanda uko babyitwayemo mu kurwanya ihungabana muri bo nyuma ya jenoside yabakorewe maze bibere abarokotse mu Rwanda urugero”.

Uruhare rw’amadini n’itangazamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo yasabye abari muri iyo nama ko kwibuka ku nshuro ya 16 hashyirwa ingufu mu kwifashisha inzego zitangazamakuru, internet ndetse n’iz’abihayimana zihura n’abantu benshi umunsi ku wundi, muri urwo rwego bafashe gutanga ubutumwa ku birebana n’insanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti “Twibuke jenoside yakorewe Abatutsi turushaho gufatanya mu guhangana n’ihungabana”. Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Boniface Rucagu wari muri iyo nama asanga ari ngombwa kubanza kwigisha abafasha mu by’ihungabana kugira ngo mu gihe nyiri zina cyo kwibuka cyizagere basobanukiwe neza icyo basabwa gukora mu kwita ku bahungabanye dore ko ngo hari igihe abashinzwe kubafasha bakoresha imbaraga zidasanzwe mu birebana no gufasha uwahuye n’ihungabana ahubwo ngo bakarushaho kumutoneka mu bundi buryo batabizi.“Abajyanama mu by’ihungabana basaga Magana atanu nibo batangiye guhabwa amahugurwa kugira ngo bazafashe abahuye n’ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 16”.  Niko Mme Nansi intumwa ya MINISANTE yabivugiye muri iyo nama”.

Impungenge za Ibuka
Uhagarariye Ibuka muri iyo nama Bwana Naphtari Ahishakiye yagaragaje ikibazo cy’abaza mu gikorwa cyo kwibuka ku mugoroba w’icyunamo bitwaje ibinyobwa bisindisha nka za waragi ndetse ngo rimwe na rimwe abasore n’inkumi baba bahanye gahunda yo kuhahurira bamara gusinda bakaba bajya mu zindi ngeso mbi zidafite aho zihuriye n’igikorwa cyiba cyabajyanye.  Abari muri iyo nama basaba ko inzego z’umutekano zazabibafashamo kugira ngo bitazongera. Mwarimu Petero Rwanyindo uyobora ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro hamwe n’abandi bayobozi bari muri iyo nama baboneyeho kunenga abarangwa n’imyifatire nk’iyo yasobanuwe haruguru bakayivanga na gahunda yo kwibuka mu gihe abandi baba bari mu kababaro.  Ati « Kwibuka bijye bihabwa agaciro n’ahibukirwa haruhukiye abacu bapfuye hubahwe nk’uko umukristo yubaha urusengero ». Uhagarariye Komisiyo Ishinzwe umutekano muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yasobanuriye abari muri iyo nama ingamba zafashwe mu rwego rwo gucunga umutekano w’Abanyarwanda mu gihe cy’icyunamo nk’uko babyemeranyijweho mu nama bagiranye mu nzego za Polisi, ingabo ndetse na local defense. Zimwe muri izo ngamba, avuga gukaza amarondo ku bufatanye bw’inzego za local defence, abagize itorero ry’igihugu, abaturage muri Community Policing n’aba Polisi hiyongereyeho gahunda yo gushyiraho umutwe wihariye uzaba ushinzwe gutabara ahashobora kuzavuka ibibazo by’imvururu n’imirongo itishyurwa yise Hotlines ariyo 112 ku muyoboro wa MTN, 117 ku muyoboro wa Rwandatel, n’i 112 ku murongo wa TIGO.  Umuturage wese ashobora guhamagaraho mu gihe havutse ibibazo by’umutekano mucye.

 

http://196.12.152.72:88/imvaho1969b.html

Posté par rwandaises.com