Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda Bwana Frans MAKKEN arishimira buryo ki ibikorwa igihugu cye giteramo inkunga Uturere twa Musanze na Burera bitibanze mu mijyi ahubwo byegerejwe abaturage mu cyaro bityo nabo bakagezwaho iterambere, ndetse n’uburyo ki ubuyobozi bukomeje gufatanya n’abaturage muri ibi bikorwa.

Ibi Ambasaderi MAKKEN akaba abivuga nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa igihugu cy’ubuholandi giteramo inkunga Uturere twa Musanze na Burera birimo iby’isuku n’isukura n’ibyo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.

Uru ruzinduko Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda yagiriye muri utu Turere twombi rukaba rwari rugamije kureba ibikorwa igihugu cy’Ubuholandi giteramo inkunga utu Turere bigeze.

Bimwe mu bikorwa yasuye mu Karere ka Musanze harimo ibijyanye n’umushinga wa Wash ugamije kugeza isuku n’isukura n’amazi ku baturage, hakaba ingomero z’amashanyarazi zigomba kugeza amashanyarazi ku baturage batuye cyane batuye mu giturage , n’ibindi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Madame MPEMBYEMUNGU Winifrida akaba avuga ko ibi bikorwa bifitiye abaturage akamaro aho batagikora ingendo bajya gushaka amazi, ubu ngo yarabegerejwe.

Mu Karere ka Burera Ambasaderi MAKKEN naho akaba yarebye aho ibikorwa by’amazi bikorerwa abaturage bigeze, anareba naho ikindi yari agamije kureba aho ibintu by’ubwiherero bigeze. Ambassadeur w’Ubuholandi mu Rwanda Frans MAKKEN akaba yarishimiye buryo ki ibikorwa igihugu cye giteramo inkunga utu Turere tubiri bitibanze mu mijyi ahubwo byegerejwe abaturage mu cyaro bityo nabo bakagezwaho iterambere. Akanishimira kandi buryo ki ubuyobozi bwafatanije n’abaturage muri ibi bikorwa binyuranye.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera twaganiriye nabo bamaze kubakirwa ubwiherero bupfundikirwa, baremeza ko bagiye kugira isuku. Bagize bati ‘’iyi misarane akamaro idufitiye ni kanini, isazi ntizijyamo kubera kwa gupfundikira, bizaturinda indwara nk’inzoka za chorera,ubu tugiye kugira isuku tubikuye ku mutima’’. Umugore witwa NYIRAHABINKA Genevieva yunze mu rya mugenzi we ati ‘’najyaga nkoresha ubwiherero burangaye, none mbonye ubu bwiherero mbonye iterambere Imana ishimwe’’

Umuyobozi w’Akarere ka Burera bwana SEMBAGARE Samuel ati ‘’ubu bwiherero ni bwiza muri icyi gice cy’amakoro gikunze kutabonekamo amazi, ati ‘’turizera ko isuku iziyongera mu baturage bacu’’

Ambasaderi w’Ubuholandi yari kumwe na bamwe mu bakozi ba UNICEF nayo itera inkunga umushinga w’isuku n’isukura (WASH).

Mu Karere ka Musanze bakaba barasuye bimwe mu bikorwa bijyanye n’umushinga wa Wash(Water, Sanitation and Hygiene) ugamije kugeza isuku n’isukura n’amazi ku baturage, hakaba ingomero z’amashanyarazi zigomba kugeza amashanyarazi ku baturage batuye cyane batuye mu giturage aho basuye urugomero rwa Mutobo rwatangiye gukora basura n’urugomero rwa Mukungwa ya kabiri.

Mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera, basuye ahari kubakwa ubwiherero n’ibikorwa byo kugeza amazi ku baturage.

Foto: Ministry of Defence
Francine UMUTONI

 http://www.igihe.com/news-7-11-3574.html

 

Posté par rwandaises.com