imageDeo Mushayidi uregwa ibyaha by’iterabwoba, kuri ubu dosiye ye yagejejwe mu rukiko nyuma y’igihe gito ifatwa rye ndetse n’ibimuregwa bishyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.

Mushyayidi yafatiwe I Burundi bisabwe n’u Rwanda mu nzira zigendeye ku mategeko, bikaba byaravuzwe ko yari amaze igihe kitari gito ava mu gihugu ajya mu kindi muri aka karere k’ibiyaga bigari, ibi byose ari ko bikurikiranwa n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda.

Nkuko The New Times ibitangaza, Mushayidi arakekwaho kuba umwe mu bagize agatsiko kanini k’iterabwoba, abakagize bakaba barimo n’abasirikare bakuru bahunze igihugu, Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Karegeya Patrick, bombi babarizwa muri Afurika y’Epfo kuri ubu.

Deo Mushayidi mu modoka ya Polisi ubwo yavanwaga ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru ku Kimihurura kuri uyu wa kabiri

Mushayidi wigeze gutangariza kuri radio anasohora amatangazo menshi agenewe abanyamakuru yemeza ko afite agatsiko kitwaje intwaro, PDP-Imanzi, gafite ibirindiro I Kinihira mu Ntara y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi iminsi micye nyuma y’aho Ubushinjacyaha bwerekaniye isano gerenade zagiye ziturikira mu gihugu zifitanye n’abo basirikare bakuru bari muri Afurika y’Epfo.

Foto: The New Times
Kayonga j.

http://www.igihe.com/news-7-11-3563.html

Posté par rwandaises.com