Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21/03/2010 kuri SERENA Hotel nibwo Diane NKUSI U. Rebekah nibwo yashyize ahagaragara Album ye iriho indirimbo ze zaririmbiwe Imana zitandukanye.

Ibyo birori byitabiriwe n’abahanzi batandukanye, harimo Guy (Restauration Church), Anaella washimishije cyane abari aho, Dominic Nic, The Sisters (Tonzi, Aline, Gaby na mugenzi wabo), ndetse na Appolinaire waturutse mu gihugu cy’Uburundi.

Appolinaire wakunzwe cyane n’abanyarwanda ndetse no muri aka karere, yaririmbye indirimbo ze abari aho baranezerwa kuko wasangaga bose bamufasha kuririmba. Izo ndirimbo ni nka Icyatumye, Igituma ndirimba ndetse yanagaragaye kuri scene aririmbana na Diane indirimbo iri mu rurimi rw’igifaransa aho yanyuzagamo agacuranga saxophone, icyuma bacuranga bahuhamo.

Icyo gitaramo bigaragara ko cyiteguwe neza bihagije cyakozwe mu buryo bwa live (bacuranga umuziki), aho hakoreshejwe abacuranzi bazwi kandi b’abahanga, ndetse n’ababyinnyi basobanutse babyinaga injyana za Salsa ndetse n’izindi.

Muri uwo muhango wo kumurika album ya Diane Nkusi, Pasteur Antoine Rutayisire yabwiye abari aho ko bakwiye kujya bahimbaza Imana kandi bakayihesha icyubahiro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Igikorwa cyo gutera inkunga umuhanzi Diane NKUSI cyayobowe na Maman Lydie, uyu ni madamu wa Apotle MASASU Josua, aho abari aho bakusanyije amafaranga menshi kuko CD za mbere zagurwaga hafi amadorali 500 y’amanyamerika.

Amwe mu mafoto y’uwo munsi:

image
Diane Nkusi

image
Appolinaire

image
Diane Nkusi ari kumwe na Appolinaire

image
Abari bitabiriye icyo gitaramo bari benshi

image
Guy wa Restauration church

image
The Sisters

Foto: C. Ndegeya

Ndegeya C.

http://www.igihe.com/news-11-25-3647.html

Posté par rwandaises.com