Umuvugizi wa polisi Eric Kayiranga yatangaje ko abapolisi bazoherezwa muri Haiti bazatoranywa mu bandi 600 bigishijwe ibintu bijyanye no kubungabunga umutekano n’amahoro.

Abazatoranywa bagomba kuba byibuze bafite imyaka ibiri mu mashuri makuru (bachelor), bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nk’imodoka n’ibindi ( driving license), kandi bafite imyaka itanu y’uburambe ku kazi ku bagabo ndetse n’imyaka itatu ku bagore.

Nk’uko The New Times ibitangaza, Kayiranga yongeyeho ko u Rwanda rushaka gufasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye, kandi bibaye ari na ngombwa rwakohereza abandi no mu bihugu bitandukanye.

Mu bijyanye no kuba igihugu cyaba kiri kohereza imfashanyo y’umutekano ahandi kandi mu Rwanda naho hari kuboneka ibibazo by’umutekano, Kayiranga yasubije ko hari abapolisi bahagije bakwita ku mutekano mu gihugu, yongeraho ko ibibazo bihari polisi ibizi kandi ko nta kibazo cyahungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “ tuzi neza uko bimeze muri iyi minsi mu gihugu, ntabwo twakohereza abantu hanze bo kugarura umutekano mu bindi bihugu, iyo tuba tubona hari ikibazo mu gihugu cyacu, ikindi abantu bagomba kumenya ni uko nta gihugu na kimwe kihagije cyonyine”.

Yarangije avuga ati “ Dukeneye gufasha ibindi bihugu ku buryo nabyo byazadufasha igihe tugize icyo dukenera. Kohereza ingabo mu bindi bihugu byongera ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bindi”.

foto: Izuba Rirashe
Simbi

http://www.igihe.com/news-7-11-3465.html

Posté par rwandaises.com