Abakobwa bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) ni bamwe mu bagize amahirwe menshi yabageza ku iterambere, kuko ngo kwiga muri Kaminuza ubwabyo ari iby’agaciro gatangaje. Ayo mahirwe rero bakaba basabwa kuyabyaza umusaruro ugana ku byiza, nk’uko byatangajwe na Hon. Depite Nyirabega Eutalie.

Ibi Hon.Nyirabega yabitangarije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu Karere ka Huye, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 08 Werurwe 2010, ubwo yifatanyaga n’Umuryango Rusange w’Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (NURSU), mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Ibi birori bikaba byarateguwe na Minisiteri y’Uburinganire mu Muryango Rusange w’Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza.

Minisitiri wa GENDER muri uyu muryango, Mukabalisa Germaine, yadutangarije ko impamvu biwizihirije muri Kaminuza ari uko bagombaga guhura nk’abakobwa bahiga, bakishimira ibyo bagezeho. Yagize ati “kuba uri umukobwa, ukaba wiga muri Kaminuza ni intambwe ikomeye ikwiye kwishimirwa.”

Yakomeje atangaza ko n’ubundi uyu munsi wari uteganijwe kwizihirizwa ku rwego rwa buri mudugudu. Ngo iyo urebye rero usanga umuryango wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ushobora kuba ufite abaturage baruta umubare ab’umudugudu.

Mukabalisa kandi yavuze ko urwego ayoboye rufite mu nshingano zarwo guharanira uburinganire ndetse rukarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ryaba irikorerwa abakobwa ndetse n’abahungu. Yanavuze ko ibikorwa byabo bitagarukira muri Kaminuza, kuko nk’uko intego y’iyo Kaminuza ari uguha serivisi rubanda, ngo na bo bakora ibishoboka bakagera hirya no hino mu Ntara.

Hon. Nyirabega Eutalie, Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wari waje kwizihiza ibyo birori, yadutangarije ko iyo Kaminuza ayihoza ku mutima, ari na byo bituma aza gusangira ibyishimo nk’ibyo n’umuryango wayo.

Yanongeyeho ko bikwiriye gukomeza kuba hafi y’abakobwa biga muri Kaminuza mu buryo bw’ubujyanama kuko na byo biba bikenewe. Yagize ati: “Tugomba gukomeza gufasha abakobwa ba Kaminuza, kuko n’ubwo baba ari intiti, baba bakeneye gufashwa. Urubyiruko ni rwo ruba rufite imbaraga nyinshi zo gukora, iyo bigishijwe neza bagera ku iterambere.”

Hon. Nyirabega akaba yaravuze ko Kaminuza y’u Rwanda ifite umubare munini w’abagore wateza imbere igihugu, dore ko n’ubwo mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka harimo intero y’amahirwe angana, ku bwe asanga hari amahirwe bafite badakwiye gupfusha ubusa: “Kuba bavuga amahirwe angana, abakobwa bo muri Kaminuza bo bari mu bagize amahirwe menshi…”

Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo impuguke ku iterambere ry’umugore, Prof. Dr Verdiana Masanja, umugore ufite professorat mu mibare. Mu kiganiro yatanze, yavuze ko abagore bagiye bahura n’imbogamizi nyinshi mu bihe bitandukanye, ariko ku bw’amahirwe bafite ubu, bakaba bashobora kuyabyaza umusaruro nko kwiga kuko byabageza ku iterambere.

Ibi birori bikaba byasusurukijwe n’amatorero y’abahanzi batandukanye. Muri yo twavuga nk’Inyamibwa za Kaminuza, Les Stars du Theatre, Shaolin temple ndetse n’Umusizi Ntivuguruzwa Emmanuel.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore muri uyu mwaka ikaba igira iti: “Uburenganzira, amahirwe angana, iterambere kuri bose.”

Hejuru ku ifoto: Mukabalisa Germaine,
Minisitiri wa Gender muri NURSU (Germaine)

NTIVUGURUZWA Emmanuel

 

http://www.igihe.com/news-7-26-3447.html

Posté par rwandaises.com