Abantu banyura ku muhanda uva kuri Sopetrad werekeza mu mujyi rwagati bamaze iminsi bibaza impamvu ibiti biri kuri uwo muhanda birimo gutemwa byose, mu gihe byari bigize ubwiza bw’umujyi n’akandi kamaro k’ibiti muri rusange. Abayobozi b’umujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri  bamaze amatsiko abibazaga ibyo bibazo ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, bagasobanura ko gutema ibyo biti bitagamije kwangiza, ahubwo ari ukugirango uwo muhanda ushobore kwagurwa imodoka zimanuka zijye zimanuka ari ebyiri ebyiri aho kuba imwe imwe bityo bigabanye umubyigano w’imodoka ukunze kugaragara kuri uwo muhanda.
Kwagura uriya muhanda ngo biri muri gahunda ngari y’umujyi wa Kigali yo kubaka imihanda ku birometero 36 izatwara miliyari 17 z’amafaranga y’u Rda nk’uko bikubiye mu masezerano umujyi wa Kigali wagiranye n’igihugu cy’ubushinwa.
Ikindi cyasobanuwe muri icyo kiganiro ni uko mu mujyi wa Kigali hamaze gushyirwaho ikigo cyitwaOne Stop Centre gishinzwe korohereza abifuza ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali,ku bantu bafite imishinga minini y’ubwubatsi,ku buryo kuva ubu kubona icyo cyangombwa bitazajya birenza iminsi 30.
Kuva ku italiki 13 z’ukwezi kwa 4 icyo kigo kigiyeho,ngo kimaze gusuzuma  amadosiye y’imishinga 57,kuyazuzuma bikaba byaratwaye hagati y’iminsi 5 n’7,mu gihe mbere byatwaraga amezi 6.Icyo kigo cya One Stop Center tubamenyeshe ko gifite icyicaro ku biro by’akarere ka Nyarugenge.

 

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=540Rwanda

Posté par randanews