Kiza E. Bishumba
KIGALI – Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga (IRST : Institut de Recherche Scientifique et Technologique) bwavumbuye ko hari amavuta y’imodoka yo mu bwoko bwa mazutu (bio desiel) akorwa mu bimera, agakoreshwa imirimo nk’iyo isanzwe ikoreshwa nko gutwara ibinyabiziga n’ibindi.
Iyo mazutu ikorwa mu bihingwa birimo icyomoro (jeatropy), pali oil tree, amamesa, moringa, ayo mavuta akaba akoreshwa mu gucana amashanyarazi, guteka, mu modoka n’ahandi.
Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iyo mazutu, buri wa mbere na buri wa kane imodoka ya « Rwanda BioDesiel Express » yatangiye kujya itwara abagenzi kuva Kigali – Bujumbura, akarusho ku zindi ngendo zikorwa akaba ari uko urugendo ruzajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 5000 aho kuba 6000 nko ku zindi sosiyeti zitwara abantu.
Madamu Sharon Haba, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya IRST, atangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gushyira mu muhanda imodoka igiye kujya itwara abagenzi kuva i Kigali ujya i Bujumbura mu Burundi ikoresheje ayo mavuta, yavuze ko gutangiza icyo gikorwa biri muri gahunda zo kwagura ibikorwa by’ubushakashatsi bwa IRST.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya IRST kandi yavuze ko ibyo bihuje na gahunda u Rwanda rwihaye zo kubungabunga ibidukikije harwanywa imyuka ihumanya ikirere, guteza imbere ubukungu abaturage bahinga ibihingwa bikurwamo iyo mazutu bakabigiramo inyungu ndetse ngo hari no kugabanya kurambiriza ku mahanga, anaboneraho asaba ba rwiyemezamirimo kwitabira gukorana na IRST.
Umuyobozi Mukuru wa IRST, Nduwayezu Jean Baptiste we yavuze ko iyo mazutu idahumanya ikirere, nta mpumuro mbi igira, itashira vuba nk’indi kandi ngo imodoka isanzwe iyikoresha ishobora kunywa n’indi isanzwe ntacyo bitwaye kabone ngo n’iyo byavangwa. Ikindi yatangaje ni uko igiciro cyayo kiri hasi y’igisanzwe kubera ko yo igura amafaranga y’u Rwanda 841, isanzwe ikaba igura 918, ni ukuvuga ikinyuranyo cy’amafaranga y’u Rwanda 77.
Minisitiri w’Amashyamba na Mini, Bazivamo Chrystophe, we yatangaje ko nta ubutaka bwo guhingamo ibihingwa bizakorwamo iyo mazutu buhari cyane ko ngo bishobora guhingwa aho indi myaka yanze kwera cyangwa se mu nkengero z’inzuri no ku mbibi z’imirima.
Yatangaje kandi ko kugira ngo u Rwanda rushobore kwihaze mu kubona bene iyo mazutu hakenerwa ubutaka bungana na hegetari 255.000. Yongeyeho ati « ibyo bishobotse twaba tugabanyije akayabo k’amafaranga agenda mu gutumiza iyo mazutu mu mahanga kandi hakabungwabungwa ibidukikije »
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=373&article=13257
Posté par rwandanews.be