Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Rev. Dr Laurent Mbanda

Kizza E. Bishumba

MUSANZE – Mu ijambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavugiye mu Karere ka Musanze ku wa 28 Werurwe 2010 mu muhango yo kwimika Umushumba mushya w’Itorero ry’Abangelikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira, Rev. Dr Laurent Mbanda, yavuze ko mu nshingano inzego zitandukanye z’abayobozi zifite ari ukuvugira intama bashinzwe, ku buryo n’uzibona abona ko koko zitaweho.

Perezida Kagame yagize ati “akazi k’umushumba ntikoroshye, gusa iyo umushumba azi neza uko agomba kuyobora intama ashinzwe akoresha neza ibyo zagenewe yirinda kubyikubira ndetse akabikora azirikana ko atari ize ubwe, ahubwo ari umwe na zo”

Yaboneyeho kwibutsa abayobozi mu nzego zitandukanye ko amaherezo yose umuyobozi abazwa ibyo ashinzwe ari yo mpamvu utujuje inshingano ze neza agawa. Yungamo ati “umushumba akwiye kugabirwa ntakwiye kugawa”.

Perezida Kagame yasabye imbaga y’abakirisitu yari iteraniye aho guhora ihitamo neza umuyobozi mwiza haba mu nzego za gikirisitu cyangwa iz’ubuyobozi busanzwe.

Perezida Kagame kandi yasabye Rev. Dr Laurent Mbanda gukomereza ku bikorwa by’ingenzi uwo asimbuye ari we Musenyeri John Rucyahana yari amaze kugeraho amusaba ko bitagomba kugarukira i Shyira gusa, ahubwo bikwiye gusakara hose, anamwizeza ko ubuyobozi buzamuba hafi.

Perezida Kagame yashimiye Musenyeri John Rucyahana kuba yarakoze inshingano ze uko bikwiye akorera igihugu muri rusange kuko na we ubwe yamubereye umujyanama. Yagize ati “araruhutse, ariko igihugu kizakomeza kumwifashisha nibiba na ngombwa akore akazi kenshi kurusha ako yakoraga”

Mu bikorwa by’ingezi Musenyeri Rucyahana yakoze mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Bosenibamwe Aimé yavuze ko harimo iyubakwa rya hoteli Ishema, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse ubu akaba yubakaga n’ishuri rikuru.

Ibindi ngo hari ukugira uruhare muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge akangurira abantu kwirega, gusaba no gutanga imbabazi muri iyo Ntara y’Amajyaruguru.

Uwahawe inkoni y’ubushumba kuri uwo munsi Mbanda we yavuze ko icyubahiro yahawe ari icy’Imana n’itorero, avuga ko azakora imirimo ashinzwe akazibanda cyane ku guhora agisha inama mugenzi we Bishop Rucyahana ndetse agakomeza n’ibikorwa abamubanjirije bari bagezeho.

Ibyo birori byitabiriwe n’abayobozi b’abangilikani mu nzego zitandukanye barimo abo mu Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo, u Burundi n’ab’ahandi.


http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=374&article=13307

Posté par rwandaises.com